Home Imikino APR FC yakingiranye umutoza wayo Adil imuheza inyuma y’urupangu

APR FC yakingiranye umutoza wayo Adil imuheza inyuma y’urupangu

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu umutoza wa APR fc yangiwe kwinjira ku kibuga cy’imyitozo aho iyi kipe isanzwe ikorera i shyorongi n’ubwo yari yahageze agahezwa inyuma y’urugo.

Ibi bibaye nyuma y’amakuru atandukanye atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko uyu mutoza yahagaritswe iminsi 30 azira imyitwarire mibi. Iyi myitwarire ishingiye ku kuvuga nabi abakinnyi n’ikipe abereye umutoza mukuru n’umusaruro muke.

N’ubwo itangazamakuru ritandukanye rivuga ko uyu mutoza yahagaritswe iminsi 30 nta tangazo iyi kipe irashyirahanze rigaragaza iki cyemezo. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu radiyo B&B umwezi yatangaje ko ubwo uyu mutoza yageraga ku kibuga cy’imyotozo abarinzi b’iki kibuga bamubwiye ko atemerewe ku hinjira bahita bafunga abamuheza hanze.

Iyi radiyo ikomeza ivuga ko umutoza Adil Eradi yateranye amagambo n’abarinzi b’iki kibuga bari bamwangiye kwinjira birangira atinjiye yongera gusubira mu modoka ye agaruka mu mujyi wa Kigali aho yari aturutse imyitozo ikoreshwa n’abatoza bungirije.

Adil Erradi Mohammed, amaze imyaka 3 atoza iyi kipe y’ingabo z’Igihugu, muri iyi myaka yose yatwaye ibikomba bya shampiyona byose yahataniraga n’ubwo benshi mu banyamakuru n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda batemera uburyo yabitwaye.

Ndayisaba Leononida, umunyamakuru wa Flash avuga ku bikombe Adil yatwaye agira ati : “ Igikombe cyambere yagitwaye kubera Covid-19, yagitwaye habura imikino 7 ngo shampiyona irangire kandi yarushaga umukurikira amanota atarenga  7 byashobokaga ako yagombaga kuvamo ariko bahitamo kukimuha.”

Ndayisaba akomeza agira ati: “ Igikombe cya kabiri  ni icyo bakinnye mu matsinda agitwara anganya na AS KIgali amanota ayirusha ibitego, yagobotswe na Marines na Rutsiro yatsinze ibitego 12 mu mikino ibiri ya nyuma.”  Igikombe cya gatatu cya shampiyona nacyo Ndayisaba Leonidas avuga ko kitatwawe mu mucyo akurikije ibyatangajwe n’umukinnnyi wa Etoile de l’Est.

Usibye Leonidas Ndayisaba na Dukuze Jado, umunyamakuru wa Fine FM ntiyemera ubuyo ibi bikombe Adil yabitwaye. Ubwo yari abajijwe na mugenzi we Muramira Regis impamvu atemera umutoza Adil wahaye APR Fc ibikome bitatu yamusubije agira ati “ nta Adil rwose, ibyo bikombe yabitwaye mu buhe buryo?”.

Usibye kuba Adil Erradi yaba yahagaritswe hari n’andi makuru avuga ko ashobora guhita yirukanwa burundi muri iyi kipe na Manishimwe Djabel wari kapiteni w’iyi kipe bateranye amagambo mu itangazamakuru agahagarikwa igihe cy’ukwezi akanamburwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbirego biregerwa ubushinjacyaha byikubye inshuro nyinshi ntibwongerwa abakozi
Next articleGen Muhoozi nyuma yo kwamburwa inshingano ari mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here