Home Ubutabera Ibirego biregerwa ubushinjacyaha byikubye inshuro nyinshi ntibwongerwa abakozi

Ibirego biregerwa ubushinjacyaha byikubye inshuro nyinshi ntibwongerwa abakozi

0

Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza 2022-2023 mu Rwanda ubushinjacyaha bwagaragaje ibyo bwagezeho buvuga ko intego zose bwihaye bwazigezeho n’ubuwo bubangamiwe n’abakozi b’uru rwego batiyongera kandi nibura kuva mu myaka itanu ishize ibirego buregerwa bimaze kwikuba inshuro zirenga eshatu.

Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable avuga ko mu myaka itanu ishize uru rwego rwakiraga nibura dosiye ibihumbi 25 ku mwaka ariko ubu rukaba rwakira dosiye zirenga ibihumb 83.

« Ubu bwiyongere bugira ingaruka ku bwiza bw’amadosiye akorwa na serivisi urwego ruha abaturage kuko n’ubwo yiyongereye cyane abakozi ntibigeze biyongera. »

Havugiyaremye akomeza avuga ko bamaze igihe basaba ko bongererwa abakozi ndetse iki cyifuzo kikaba kimaze igihe gishyikirijwe n’inama nkuru y’ubushinjcyaha.

N’Ubwo urwego rw’ubushinjacyaha bugaragaza ko bufite iyi mbogamizi ntiyayibujije kugera kuntego rwari rwihaye mu mwaka ushize w’ubutabera.

Mu mwaka ushize w’Ubutabera urwego rw’ ubushinjacyaha rwari rwahize gukora nibura 99% bwa dosiye zose ruzakira none rwakoze 99.4% bya dosiye zose rwakiriye.

Muri uyu mwaka ushize kandi ubushinjacyaha buvuga ko bwari bwahize kuzamura ijanisha butsindaho imanza buregera inkiko, kuva muri Nyakanga 2021, uru rwego rwaregeye inkiko imanza 37280 maze rutsinda izingana ni 33799 zingana na 90.7% .

Mu guhangana no gukora dosiye neza urwego rw’ubushinjacyaha buvuga ko bwabikemuje gukora dosiye itanga ikirego ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ikaba imaze guhugurwaho abashinjacyaha bose ubu hakaba hari guhugurwa abagenzacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari amabwiriza ane bumaze gushyiraho yo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko ibiri mu mujyo umwe na politiki z’ubutabera ziherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri

Havugiyaremye Aimable avuga ko muri uyu mwaka w’ubutabera utangijwe ubushinjacyaha buzakomeza gushyira imabaraga mu ikoranabuhanga cyane cyane cyane mu kuvugurura porogaramu y’ikoranabuhanga rikomatanyije mu  korohereza abantu mu gutanga ikirego ndetse no guhererekanya amakuru ku kirego izwi nka IECMS, kuvugurura ikoranabuhanga ryo kubika amakuru no gutanga icyangombwa kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwen’inkiko.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko muri uyu mwaka bugiye gufatanya n’ubugenzacyaha mu kugabanya dosiye ziregerwa inkiko hakurkijwe ubundi buryo buteganywa n’amategeko mu gukemura ibibazo.

Dr Havugiyaremye Aimable yagaragaje ibyo urwego rw’ubushinjcyaha rwagezeho n’ubwo rufite imbogamizi y’abakozi
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rw’Ubwongereza ku kohereza abimukira mu Rwanda ruri gusozwa
Next articleAPR FC yakingiranye umutoza wayo Adil imuheza inyuma y’urupangu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here