Home Amakuru DRC: Ingabo za Monusco zishobora kuva mu gihugu mbere y’igihe cyateganyijwe

DRC: Ingabo za Monusco zishobora kuva mu gihugu mbere y’igihe cyateganyijwe

0

Umuvugizi wa guverinoma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yavuze ko kuvana ingabo z’amahoro z’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu bishobora kuba mbere y’igihe cyari giteganyijwe.

Imyigaragambyo y’abanye Congo yo kwamagana ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye  bwo kubungabunga amahoro muri Congo (Monusco)  yahindutse urugomo rukomeye kuko mu byumweru 2 gusa haguyemo abarenga 20 barimo abaturage bigaragambyaga n’ingabo za Monusco.

Monusco nibwo butumwa bwa kabiri bunini mu kugira abasirikare benshi bw’umuryango wabibumbye.

Ikibazo cyarushijeho kwiyongera ku cyumweru ubwo ingabo ebyiri z’amahoro zarasaga mu baturage hafi y’umupaka wegereye Uganda, zihitana abasivili batatu abandi 15 barakomereka.

Umuvugizi wa guverinoma ya DR Congo, Patrick Muyaya, yatangarije BBC ko ibiganiro bikomeje hagati ya guverinoma n’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye uzwi ku izina rya Monusco, bishobora kwihutisha ivannwa ry’izi ngabo muri iki Gihugu.

Bwana Muyaya yagize ati: “Gahunda dufitanye na Monusco ni uko igomba kurangira mu mpera za 2024. Nyuma y’inama ya tekiniki, dushobora kureba niba bishoboka ko ibikorwa by’izi ngabo bishobora kurangira mbere y’umwaka wa 2024”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto: Imodoka itwara abagenzi yagonzwe n’ikamyo irangirika
Next articleUko Amerika yishe umuyobozi wa al-Qaeda ntiyice umuryango we bari kumwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here