Fortunat Biselele, wari umujynama ukomeye wa perezida Tshisekedi yajyanwe gufungirwa muri gereza ya Makala nyuma y’iminsi mike akuwe mu nshingano zo kuba umujyanama wa perezida.
Ku wa gatanu w’iki cyumweru nibwo Fortunat Biselele, yinjijwe muri iyi gereza ifungirwamo abakomeye i Kinshasa, ni nyuma y’iminsi itanu gusa akazi ke ko kugira inama umukuru w’Igihugu karangiye.
Ibinyamakuru byo muri Congo bivuga ko Fortunat Biselele yatangiye guhatwa ibibazo ku wa 14 Mutarama, ariko ntihavugwa impamvu uyu wari umwizerwa wa Perezida Tshisekedi yagiye muri ibi bibazo.
Gusa ibi binyamakuru bivuga ko amakuru bikura ku bantu bari hafi ya Perezida Tshisekedi avuga ko uyu mugabo ashinjnwa kuba yakoranaga bya hafi n’igihug cy’u Rwanda n’ubwo aya mukuru nta muntu urayemeza ku mugaragaro. Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibi u Rwanda rurabihakana rugashinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kwihunza inshingano ngo ikemure ibibazo by’abaturage bayo. Kuva leta ya Congo itangiye kurwana na M23 umwuka hagati y’ibihugu byombi wahise uba mubi hanakekwako hashobora kuba intambara.
Andi makuru atangazwa n’ibi binyamakuru avuga ko Biselele yari atunze pasiporo y’u Rwanda kandi iyo pasiporo ikaba igifite agaciro (Valid).
Abatangaza aya makuru kandi bavuga ko imwe mu nzu ze yasanzwemo ibipfunyika by’amafaranga menshi atashoboye gusobanura inkomoko yayo.
Biselele, yatangiye kutavugwaho rumwe muri Leta ya Congo nyuma yo gutangaza ko Perezida Tshisekedi yasabye Perezida Kagame kumurangira abashoramari mu by’amabuye y’agaciro.
Biselele siwe wambere ufashwe n’ubutegetsi bwa Congo ashinjwa gukorera u Rwanda muri iki gihe umwuka utameze neza hagati y’Ibihugu byombi kuko mu minsi ishize hari abandi banyarwanda babiri bakoreraga umuryango utari uwa Leta bafashwe nabo bakekwaho iki cyaha.
U Rwanda rwahakanye gukoresha aba bantu ahubwo rusaba Congo kubarekura kuko bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.