Imitwe icyenda yo muri Etiyopiya irwanya leta, harimo na Tigray People Liberation Front (TPLF) na Oromo Liberation Army (OLA), bemeye gushyira hamwe bakaba umutwe umwe urwanya ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.
Bije mu gihe igitutu ari cyinshi kuri Bwana Abiy, ingabo z’inyeshyamba ziri kugenda zisatira murwa mukuru Addis Ababa.
Guverinoma y’i Addis Abeba ivuga ko iri hafi gutsinda kandi ko izakomeza kurwanya icyo yita intambara y’abanzi b’Igihugu.
Abafatanyabikorwa mpuzamahanga ba Etiyopiya basabye ko imirwano yahagarara.
OLA na TPLF batangiye kurwana hamwe kandi muri iki cyumweru bavuga ko bigaruriye umujyi wa Kemise, uri mu birometero 325 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Addis Abeba.
Itangazo ryemewe rizatangazwa kuwa gatanu mugitondo i Washington DC. Ibi bishobora gukomwa mu nkukora na Jeffrey Feltman, intumwa ya Leta yunze ubumwe za Amerika muri Afurika yoherejwe muri Ethiopia kuganira n’abayobozi bayo uko batangira ibiganiro by’amahoro n’inyeshyamba.
Impande zombi ziri muri aya makimbirane zikomeje kwanga kumvira amahanga abasaba kumvikana bagatanga agahenge bahagarika ibikorwa bya gisirikare.