Home Amakuru Gen Muhoozi yemeje ko azasimbura Se aburira abamurwanya

Gen Muhoozi yemeje ko azasimbura Se aburira abamurwanya

0

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida Yoweri Kaguta Museveni, yemeje ko azayobora Uganda nyuma ya Se ahamya ko abamurwanya bari mu gihombo gikomeye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Gen Muhoozi yatangiye gushimangira ibyari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda.

Ku wa 20 Mutarama mu 2023, uyu mugabo abinyujije kuri Twitter yabaye nk’ukura igihu kuri aya makuru yerura ko koko azaba Perezida.

Ati “Nzaba Perezida w’iki gihugu nyuma ya data, abarwanya iyo gahunda ntibizahira. MK Movement izatsinda.”

Kugeza ubu Muhoozi yamaze gutangiza ikizwi nka MK Movement, kigamije kumenyekanisha ibikorwa bye muri Uganda no kwiyegereza urubyiruko.

Nubwo MK Movement atari ishyaka ryanditse muri Uganda, binyuze muri yo, Gen Muhoozi yatangije ibikorwa bisa nko kwiyamamaza.

Ku ikubitiro ibi bikorwa byahereye mu Karere ka Kapchorwa, mu gace ka Sebei gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda.

Gen Muhoozi wakoresheje kajugujugu yageze ku kibuga cy’ishuri ryo muri Sebei asanga ategerejwe n’abaturage benshi.

Umwe mu bayobozi b’aka karere wakiriye Muhoozi, yabwiye abaturage bari bateraniye aho ko Perezida Museveni nabaha uburenganzira bwo kumusimbuza umuhungu we bazabikora.

Ati “Muzehe natubwira ko mu 2026 ikigiye gukurikiraho ari ugushyigikira umuhungu we, nta mahitamo tuzaba dufite tuzabikora. Twiteguye kugushyigikira ijana ku ijana.”

Aya magambo yashimangiwe na Moses Kipsiro wegukanye umudari wa zahabu mu mikino ya Commonwealth na we ukomoka muri aka gace ka Kipchorwa.

Ati “Turashimira cyane Nyakubahwa kuba yarazanye amahoro muri aka gace kacu, turamushimira cyane mu buryo bwihariye ndetse tunamubwira ko ubu dukeneye Muhoozi Kainerugaba.”

Ubwo yahabwaga umwanya, Gen Muhoozi yavuze ko yiteguye guteza imbere agace ka Sebei binyuze mu kuzamura ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Yavuze kandi ko aka karere ari kamwe mu tubarizwamo impano nyinshi muri Uganda ku buryo azakorana n’urubyiruko mu kuziteza imbere.

Uretse kubonana n’abaturage, Muhoozi yagize n’umwanya wo kuganira n’abayobozi bo muri aka gace ndetse asura ibikorwaremezo bitandukanye.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusura aka gace, ibi bikorwa bya Muhoozi biri bukomereze mu gace ka Elgon mu Karere ka Mbale.

Gen Muhoozi avuga ko gusura abaturage batandukanye bo muri Uganda bigamije kumenyekanisha MK Movement.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Kabuga rwimuwe
Next articleDRC : Uwari umujyanama wa Perezida Tshisekedi afunzwe akekwaho gukorera u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here