Home Amakuru Ibisasu 23 byahitanye abantu 8 mu mugi wa kaboul muri Afganistan

Ibisasu 23 byahitanye abantu 8 mu mugi wa kaboul muri Afganistan

0

Iturika ry’ibisasu byungikanye byo mu bwoko bwa Roquet  byumvikanye mu gihugu cya Afganistan mu murwa mukjuru Kaboul, mu gace gakize gaherereyemo za ambasade n’ibigo muzamahanga. Umutwe wiyise let aya kisilamu niwo wigambye ibyo bitero.

None tariki ya 21 Ugushyingo i Kaboul, mu gace gakomeye gakoreramo ibigo muzamahanga ndetse kanagizwe na za Ambasade ndetse kakabamo n’abakozi b’ibyo bigo kibasiwe n’ibitero bikomeye byisukiranyije bihitana abantu umunane.

Mu gitondo ahagana saa mbiri n’iminota mirongo ine, nibwo ibyihebe byo mu mutwe wa Leta ya Kisilamu baroashye ibisasu byinshi mu murwa mukuru w’iki gihugu. Amakuru atugeraho aravuga ko abantu 8 bamaze kwitaba Imana, naho 31 bo bakaba bakomeretse. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa minisitiri w’umutekano Tariq Arian.

Aya makuru kandi aremezwa n’umuvugizi wa police yo muri Afganistan Ferdaws Faramarz aho avuga ko ibyo bisasu byatewe ahantu hatuwe cyane mu mugi wa Kabul.

Am,afoto ari gucicikana kumbuga nkoranyambaga yerekana neza imyenge ku nkuta z’inyubako zimwe na zimwe aho ibisasu byakubise.

Minisitiri w’umutekano mu gitondo cy’uyu munsi  yavuze ko  ibisasu 2 bito byarashwe mu rukerera, bikabimburira ibyabikurikiye. Ibyo bisasu byabanje kwangiza imodoka no ya Police, umupolisi umwe arapfa, abandi batatu barakomereka.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaba agiye gusura u Rwanda
Next articleSergeant Robert ukekwaho gusambanya umwana arahigwa n’ingabo z’igihugu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here