Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 basuye umukecuru Mukanemeye Madeleine usanzwe ufana Mukura VS n’Amavubi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18/10/2022 abakinnyi bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 basuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye.
Uyu mukecuru ubusanzwe uzwiho gushyigikira ikipe ya Mukura Victory Sports n’Amavubi by’umwihariko ku mikino ibera kuri Stade Huye, aba bagize iyi kipe bamugeneye impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibahasha ndetse n’ibiribwa.
Facebook Comments Box