Mu gihe hahwihwiswagwa ko Guverineri Gatabazi na Gasana bashobora kugezwa imbere y’urukiko kubera ibyaha birimo gucunga nabi umutungo wa Leta , Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney amwuburira imbehe.
Nubwo byabaye nk’ibitunguranye, Gatabazi yasubijwe intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ayobora, naho mugenzi we bahagarikiwe rimwe arasimbuzwa, intara y’Amajyepfo yayoboraga ihabwa Madame Kayitesi Alice .
Tariki 25 Gicurasi 2020, nibwo hari hasohotse itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavugaga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.
Nyuma y’iri tangazo Gatabazi yihutiye gusaba imbabazi Perezida Kagame, Umuryango FPR Inkotanyi n’abanyarwanda. Nyamara mu isesengura ryakozwe n’umunyamakuru Oswald Mutuyetezu icyo gihe, yabaye nk’ugaragaza ko ukora ari nawe ukosa, bityo bakaba bakwiye kuzababarirwa nibisuzumwa neza.
Guverineri Gatabazi yari azwiho gukorana umwete, cyane cyane yereka abaturage urugero.
Tuzakomeza tubagezeho izindi mpinduka uko tuzagenda dukusanya amakuru.
M.Louise Uwizeyimana