Abantu 34 bapfuye bazize impanuka y’imodoka yaguye mu ruzi ahitwa Maua igana Nithi, Meru ikagera i Nairobi, iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 24 Nyakanga gusa abari mu modoka bose ntibitabye Imana kuko 11 bari iyi modoka barokotse.
Imibiri y’abaguye muri iyi mpanuka yajyanywe mu bitaro by’ahitwa Chuka. Polisi n’abandi bakora ubutabazi bazindutse bareba niba hari abandi baba barokotse. Yacubiye mu mugezi igwa muri metero 40 ibujyakuzimu.
Abahaye Polisi ubuhamya bavuze ko iriya bisi yaguye mu mugezi ubwo umushoferi yayikataga yanga kugonga umumotari wari umuturutse imbere.
Yari igeze ku kiraro ihita ikubita inkingi zubatswe ku kiraro, irabirinduka igwa mu mugezi.
Hari umuturage wavuze ko yabonye impanuka nyinshi ariko iyaraye ibaye yo ari agahomamunwa.
Uwo muturage yitwa Martin Murimi.
Undi muturage witwa Nicholas Mutegi yabwiye abanyamakuru bo muri Kenya ko iriya bisi yihutaga cyane. Hari n’abandi bavuga ko bishoboka ko umushoferi yagerageje kuhagarara ariko feri ziranga. Ikindi kivugwa ni uko hataramenyekana mu buryo budasubirwaho umubare w’abayikomerekeye mo.
Imodoka yaguye mur ruzi mu mpanuka yahitanye abantu benshi
Facebook Comments Box