Inka yo mu gace kita Busia muri Kenya yihagarika nk’abantu yateje ururondogoro mu baturage, nkuko Ikinyamakuru cyitwa TUKO NEWS cyibitangaza, ngo iri tungo ryateje icyoba mu baturage nkuko uwitwa Masolo Mabonga.
Abaturage bakaba bavuga ko iyi nka ifite amahane cyane, kandi ko ngo ifite n’ubushobozi bwo gutera umugeri nubwo yaba iri kure-Kandi bikaba bicyekwa ko iyi nka kandi ifite n’ubushobozi bwo kumva ibyo abantu bavuga kandi batayegereye. Akaba ari muri uru rwego abaturage barimo gutakambira Leta kugirango ibakize iyi nka bita (umudayimoni.”
Abaturage bo mu cyaro cyitwa Nanjyekho muri Busia bakaba baratashywe n’icyoba bitewe n’iyi nka yitwara nk’abantu. Nkuko abaturage babigaragaje ku 5 Gashyantare 2021, ngo Iyi nka y’ibihogo ubundi ngo hari ubwo iba ifite imico myiza, ariko bikagenda bihindagurika , kandi ko idafite nyirayo uzwi, bityo bakaba batazi ukuntu yaba yarageze muri icyo cyaro, Ikindi kandi nuko iyi nka ngo iba irimo kugendagenda muri icyo cyaro, ariko ngo iyo arabutswe abagabo rubura gica.
Bakaba bavuga ko yateye umugeri umugabo wari uhagaze muri metero 50 ikamuvuna urubavu, nkuko bivugwa na Shaban Wandera, aho uwatewe umugeri n’iri tungo nanubu akiri mu bitaro.
Abaturage bo muri Busia bakaba bakeka ko iyo nka yaba yaribwe, hanyuma nyirayo akifashisha amarozi mu rwego rwo kugirango yitware nkuko irimo kubigenza. Naliaka Priscilla akaba avuga ko iyi nka yakomerekeje n’umuturanyi we ku rutugu uri mu bitaro kugeza magingo aya.
Alphonse RUTAZIGWA