Iteka rya minisitiri riri mu igazeti ya leta yo kuwa mbere rivuga ko urumogi ubu rushobora gukoreshwa gusa igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere.
Rivuga ko abashoramari bashobora gusaba kuruhinga, kurutunganya no kurwohereza mu mahanga cyangwa kuruvana mu mahanga hagamije ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.
Iri teka rya minisitiri w’ubutabera ritangira kubahirizwa kuwa mbere, rivuga uburyo bwo gucunga umutekano ahahinzwe n’ahatunganyirizwa urumogi mu Rwanda.
Umwaka ushize, nibwo guverinoma y’u Rwanda yemeje itegeko rivuga ku guhinga no kohereza urumogi mu mahanga “ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga”.
Urumogi rusanzwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda, kurufatanwa cyangwa kurukoresha bihanwa n’amategeko.
Iteka ryasohotse rivuga iki nyirizina?
Urwego rwa leta rufite mu nshingano kugenzura ibiyobyabwenge n’imiti bikomoka ku mbuto, ibimera n’imiti nirwo ruzatanga uburenganzira ku bashaka gushora imari mu rumogi.
Aho urumogi ruzajya ruhingwa naho hazajya hemezwa n’urwego rubifitiye ububasha.
Ingingo ya 10 y’iri teka ivuga ko “umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga urumogi, abisabira icyemezo mu rwego rubifitiye ububasha…”
Iri teka rivuga kandi ko ufite uruhushya rwo guhinga ni we gusa wemerewe gusaba icyemezo cyo gutumiza cyangwa icyo kohereza mu mahanga urumogi cyangwa ibirukomokaho.
Ingingo ya 14 y’iri teka ivuga ko urumogi n’ibirukomokaho bikoreshwa mu buvuzi gusa igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere.
Ahahingwa urumogi n’aho rutunganyirizwa iri teka rivuga ko igice cyaho cy’inyuma umutekano wacyo ushinzwe polisi y’u Rwanda.