Home Uncategorized CP Kabera John Bosco ntakiri umuvugizi wa Polisi

CP Kabera John Bosco ntakiri umuvugizi wa Polisi

0

Polisi y’Iihugu yahinduye umuvugizi wayo imugira ACP Boniface Rutikanga, asimbuye CP John Bosco Kabera wari umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya.

Umuvugizi wa polisi mushya ACP Boniface Rutikanga, yagaragaga cyane mu bikorwa by’ubukangurambaga bya polisi nka Gerayo amahoro, mu kurwanya inkongo z’umuriro n’ibindi. Ubu akaba yari ashinzwe ishami rirebana n’ibikorwa by’abajya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye.

ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi musha wa Polisi y’Igihugu

Mu itangazo polisi y’Igihugu yacishije ku rubuga rwayo rwa twitter, ivuga ko ACP Boniface Rutikanga ariwe ukuriye ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.

Gusimbuza CP John Bosco Kabera, ni zimwe mu mpinduka zikomeye zikozwe muri polisi y’Igihugu nyuma y’igihe gito n’uwari muyobozi wayo CG Dan Munyuza, asimbujwe, CG Namuhoranye Felix.

CP John Bosco Kabera, yabaye Umuvugizi wa Polisi mu mwaka wa 2018 asimbuye CP Theos Badege ni umwe mu bavugizi ba polisi y’Igihugu bavuzwe cyane kubera umwanya bahawe mu itangazamakuru mu gihe cyo kurwanya no kwirinda icyorezo cya Covid-19

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGabon: Perezida yahiritswe ku butegetsi akimara gutangazwa nk’uwatinze amatora
Next articleAbasirikare bakuru babiri n’abasiviri bafunzwe bakekwaho kuroga abakinnyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here