Home English Karongi: Abangavu batewe inda bongeye kwakirwa mu itorero

Karongi: Abangavu batewe inda bongeye kwakirwa mu itorero

0

Abangavu  babyaye bashimishijwe no kwemererwa kugaruka mu itorero nyuma yo guterwa utwatsi n’imiryango bakomokamo.

Uhereye ibumoso: David Fechner, Pascal Bataringaya, Thomas Kurz, Rev Dr Elisée Musemakweli (uyobora kaminuza ya PIASS), Oliver Dalichau (uyobora Friedrich-Ebert-Foundation), Rev Martin Domke (uyobora Eine-Welt-Zentrum in Germany)

Binyuze mu mushinga wiswe Human Rights Campaign 2021 uterwa inkunga n’itorero ry’Abaperesebuteriyene mu Rwanda, abo bakobwa batanze ubuhamya bugaragaza ko ibiganiro bibasana imitima ndetse n’inkunga bahawe harimo korozwa, byatumye bashobora kugera ku rwego rushimishije, ndetse na bagenzi babo bo mu itorera bongeye kubagarurira icyizere.

Bagira bati “Abo twaririmbanaga bakomeje kuza kudusura byatumye natwe twitinyuka, bituma tugaruka aho abandi bari, dore ko ababyeyi bo bahise batujugunya burundu turatorongera”.

David Fechner avuga ijambo

David Fechner impuguke mu bijyanye no kubungabunga amahoro ndetse n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko ibi bikorwa by’ihuriro y’imiryango y’ivugabutumwa (United Evangelical Mission) bijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera uburenganzira bwa muntu wizihizwa ku wa 10 Ukuboza, bigakorwa mu rwego  rwo gutangiza ubukangurambaga bwa 2021 bwahawe insanganyamatsiko igira iti  “Turwanye ihezwa n’akato”.

Paster Laurent TUYISENGE umuhuzabikorwa w’uyu mushinga avuga ko kuba abakobwa babyaye basubira mu itorero bakaririmba nyuma yo guhinduka nta gikuba kiba cyacitse. Ati “ugize ibyago akabyara  ntabwo ajugunywa”.

Naho Rev. Dr. Bataringaya Pascal umuyobozi w’itorero Presybterienne mu Rwanda we, avuga ko bemera ko umwana wagize ibyago agatwita ashobora kugororwa mu bundi buryo, ahubwo agafashwa guhinduka kugira ngo itorero rifate inshingano zo gufatanya na gahunda za Leta mu gukosora umuryango mugari.

EPR ifite uko ibona ibijyanye no gukuramo inda

Ku bijyanye n’itegeko rihana umuntu wese ukuramo inda ariko rikemerera abangavu bari munsi y’imyaka 18 gukuramo inda ku bushake igihe basambanyijwe, Rev. Bataringaya yavuze ko bishobora kureberwa ku mwihariko w’ikibazo, ariko ashimangira ko itorero rikwiye kujyana n’ibihe isi iba igezemo, kugira ngo bashobora kugira uruhare mu gufasha abakirisitu barigana.

Ambassaderi w’Ubudage mu Rwanda Dr. Thomas KURZ

Naho Ambassaderi w’Ubudage mu Rwanda Dr. Thomas KURZ nawe wari witabiriye uyu muhango, asanga amategeko agena igihe umuntu yemerewe gukuramo inda asobanutse, kandi ko u Rwanda nk’igihugu cyateye intambwe mu kuborohereza hagamijwe kurengera uburenganzira bwa muntu.

Aha ariko yanashimiye itorero rya EPR n’umushinga wo gufasha abana b’abakobwa babyaye bakiri bato ndetse n’abagore babyaye batarashakanye n’abagabo, anashimangira ko amahirwe akwiye guhabwa abana b’abakobwa kimwe n’aba bahungu mu bibakorerwa byose.

Uretse gufasha abo bangavu batewe inda mu buryo bw’isanamitima ndetse n’ubukungu, itorero EPR inakorana n’ibigo nka ISANGE One Stop Center, kugira ngo aba bakobwa bahohotewe bahabwe ubutabera nk’uko byashimangiwe n’ubuyobozi bukuru bwaryo.

Gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga ugamije kurengera abana b’abakobwa babyariye iwabo byari bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Turwanye ihezwa n’akato bikorerwa ababyariye iwabo”.

Nkusi Leon

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgihano cy’urupfu cyatanzwe mu marembera y’ubutegetsi bwa Trump
Next articleKarongi: Teen Mothers who were excluded are now welcome in EPR Church

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here