Home Ubutabera Igihano cy’urupfu cyatanzwe mu marembera y’ubutegetsi bwa Trump

Igihano cy’urupfu cyatanzwe mu marembera y’ubutegetsi bwa Trump

0
Ibyaha byahamye Brandon Bernard

Igihano cyo gupfa cyahawe Brandon Bernard mu ntara ya Indiana muri USA nyuma y’aho urukiko rukuru muri Amerika ruteye utwatsi ku munota wa nyuma ibyo gutanga imbabazi.

Ibyaha byahamye Brandon Bernard

Umunyamerika Bernard w’imyaka 40, yaciriwe urubanza mu 1999 ashinjwa ubwicanyi, akiri muto, akaba yabaye umuntu muto cyane uciriwe urubanza nk’urwo mu myaka igera kuri 70 ishize.

Bernard yabwiye imiryango yiciwe abantu ko ayisabye imbabazi, mbere y’uko yicwa atewe urushinge ku musi wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020.

Biteganijwe ko ibindi bihano byo gupfa bine bishyirwa mu bikorwa mbere y’uko Donald Trump arekura butegetsi.

Mu gihe ibyo bihano byose byaramuka bishyizwe mu bikorwa, Trump azaba abaye umukuru w’igihugu wa mbere washyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byo gupfa byinshi mu gihe gikabakaba imyaka ijana ihise.  Ni ukuvuga ko azaba avuyeho hishwe abagera kuri 13 kuva mu kwezi kwa karindwi.

Ijambo rya nyuma mbere yo kwicwa

Bimaze kumenyekana ko Bernard yapfuye isaa tatu n’iminota 27 z’ijoro ku isaha yo muri Amerika ku musi wa kane tariki ya 10 Ugushyingo 2020, muri gereza ya Terre Haute.

Mbere yo gupfa, Brandon Bernard yagize icyo abwira imiryango y’ababuriye ababo mu bwicanyi bwamuhamye. Ijambo yarivuze atekanye mu gihe kingana n’iminota itatu.

Nkuko ibiro ntaramakuru Associated Press byabitangaje, Brandon Bernard yavuze ati: “Nsabye imbabazi. Aya ni yo magambo yonyine nshobora kuvuga, ngo nsobanure uko numva merewe ubu.”

Ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gihano cyo gupfa ryakereweho amasaha arenga abiri, nyuma y’aho ababuranira uyu Bernard bari basabye urukiko rukuru kugihagarika ariko icyo kifuzo kikamaganirwa kure.

Ibyaha byahamye Brandon Bernard

Yaciriwe urubanza rwo gupfa azira uruhare yagize mu rupfu rwa Todd na Stacie Bagley mu kwezi kwa gatandatu mu 1999. Ni umwe mu basore batanu bashinjwaga kwiba abo bantu babiri, bakabategeka kwicara inyuma mu modoka yabo i Texas.

Abo bishwe barasiwe amasasu muri iyo modoka na mugenzi wabo w’imyaka 19, Christopher Vialva, mbere y’uko Bernard atwika iyo modoka. Gusa abamwunganira bavugaga ko abo bantu babiri bapfuye mbere y’uko iyo modoka itwikwa bityo urupfu rwabo rutabazwa umukiriya wabo. Ariko urukiko rubisuzumye rusanga uko kwiregura nta shingiro gufite.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIteka rya Minisitiri ryazamuye imibare y’abakuriramo inda kwa muganga
Next articleKarongi: Abangavu batewe inda bongeye kwakirwa mu itorero

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here