Home Ubuzima Iteka rya Minisitiri ryazamuye imibare y’abakuriramo inda kwa muganga

Iteka rya Minisitiri ryazamuye imibare y’abakuriramo inda kwa muganga

0

By Adeodata  A.

Kanyamanza Eugene umukozi mu ishami rishinzwe kubungabunga  ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, yavuze ko ubu hasohotse itegeko rihana uwakuyemo inda, ariko rigatanga uburenganzira bwo kuyikuramo ku mpamvu zitandukanye.

Ibi byatumye hajyaho iteka rya minisitiri w’ubuzima numero 002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.

Dr Kagaba Aphrodis, uhagarariye umuryango uteri uwa leta ushinzwe guteza imbere ubuzima, avuga ko ubwo iryo teka ryajyagaho, mu mwaka wa 2020 abagore bagannye amavuriro basaba gukuramo inda barenze 150, mu gihe mu myaka yashize ubwo iteka ryari ritarajyaho, hagati y’umwaka wa  2012 kugera mu mwaka wa 2018 abagannye amavuriro basaba gukuramo inda bari 7 gusa,  nk’uko bigaragazwa n’isesengura ryakozwe n’umuryango HDI.

Abagore n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bafite uburenganzira bwo gukuramo inda itarengeje ibyumweru 22, mu gihe utwite akiri muto cyane, mu gihe inda yayitewe n’uwo mu muryango we kugeza ku gisanira cya kabiri, mu gihe inda yayitewe afashwe ku ngufu,  mu gihe inda yaturutse ku gushyingirwa ku gahato, ndetse n’iyo ubuzima bw’umwana cyangwa umubyeyi buri mu kaga.

Iyi shusho igaragaza ko abasabye gukurirwamo inda nyuma y’iteka rya minisitiri w’ubuzima muri 2018 bihariye 96% by’ababisabye bose na mbere y’uko iteka rijyaho.

Amategeko y’u Rwanda yerekeye gukuramo inda ashingiye  ku masezerano nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’umugore muri Afurika yo mu 2003, azwi cyane ku izina rya Maputo Protocol, u Rwanda n’ibihugu byinshi bya Afurika byemeje (ratified).

Ayo masezerano yagize uruhare runini mu kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umugore ku mugabane wa Afurika. Mu ngingo ya 14 y’ayo masezerano, agaka ka (2) (c) ahamagarira ibihugu kurengera uburenganzira bw’abagore ku buzima bw’imyororokere   bemererwa gukuriramo inda kwa muganga kugira ngo umubare w’abagore bapfaga bagerageza gukuramo inda mu buryo bwa gakondo ugabanuke.

Uko mu bindi bihugu bikorwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itegamiye kuri  leta mu gihugu cya Uganda, igaragaza ko kugera kuri serivisi zo  gukuramo inda byizewe kandi byemewe n’amategeko muri iki gihugu biri kure, n’ubwo umubare w’abakuramo inda mu buryo budakwiye wagabanutse uva kuri 54 ugera kuri 39 ku bagore 1000 bafite hagati y’imyaka 15-45 mu myaka icumi ishize.

Imibare y’ubushakashatsi bwose yerekana ko abakuyemo inda bazamutse  bava ku 294 000 mu mwaka wa 2003 bagera ku   314 000  muri 2018.

Muri Uganda kandi 50%  by’abagore bagize ibibazo byo kugera kwa muganga nyuma  y’uko bagerageje gukuramo inda mu buryo bwa gakondo.

Urubuga rwa internet rw’isomero ry’ubuvuzi ku Isi https://www.nlm.nih.gov/  rugaragaza ko  muri Amerika y’Epfo hari amategeko akomeye abuza abagore n’abakobwa gukuramo inda kurusha ahandi ku isi hose.

Mu 2007, Mexico, igihugu cya kabiri mu bihugu bifite abayoboke benshi ba kiliziya Gatolika ku isi, cyemeje ko gukuramo inda byemewe mu gihe inda itararenza ibyumweru cumi na bibiri.

Nyuma y’ivugurura ry’amategeko, Minisiteri y’ubuzima yo mu mujyi wa Mexico (MX-MOH) yashyizeho serivisi zo gukuramo inda ku buryo bwizewe (Safe abortion).

Serivise z’ubuntu zo gukuramo inda zitangwa ku baturage bo mu mujyi wa Mexico gusa kuko abaturutse ahandi bashaka gukurirwamo inda bishyura akabakaba ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda   (100$), kandi hanarebwa umutimanama w’ushaka gukurirwamo inda (consent) kugira ngo ahabwe iyo serivisi.

Kuva mu 2007, ibihugu 18 kuri 32 byahinduye amategeko ahana kugira ngo bigabanye umubare w’abazira gukuramo inda bakoresheje uburyo bwa gakondo.
Muri Gicurasi 2018 mu gihugu cya Irland, habaye referendumu  aho batoye kuvanaho amategeko abuza gukuramo inda.

Aya matora yakurikiwe n’ibirego byari bimaze imyaka  35 byatangwaga n’abaharanira uburenganzira bw’abagore kukibazo cyo gukuramo inda.

Kubona gukuramo inda nk’ikibazo cy’ubuzima bw’umugore aho kuba uburenganzira bw’inda byari ingenzi mu bikorwa byo kuvugurura amategeko.

Iri tegeko rishya ryashyizweho mu mwaka wa 2018, riteganya uburyo bwo gukuramo inda ku cyifuzo cy’umugore utwite inda itarengeje ibyumweru 12   no mu bihe byugarije ubuzima cyangwa byangiza cyane ubuzima bw’umugore utwite cyangwa n’ubw’umwana uri munda .

Gukuramo inda ubu biremewe kandi nk’uko imibare ya leta ibigaragaza, habaye ubwiyongere bukabaje ukurikije inda zakuwemo hakurikijwe itegeko rya 2013 hagati y’umwaka wa 2014 na 2018 inda zakuwemo hagendewe ku itegeko rya 2018.

Reba ku gishushanyo uko imibare ihagaze:

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye mu bihugu byose biwugize 193 bwagaragaje ko ubwiyongere bw’abakuramo inda mu buryo butizewe bwiyongereye  kuva kuri 1%  kugera kuri 17% mu bihugu bifite amategeko adakakaye abuza gukuramo inda,  byiyongera  kugera kuri 31%  mu bihugu bifite amategeko akakaye abuza abantu gukuramo inda.

           

Aya mashusho yakuwe ku rubuga rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO)

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubyiruko 40 ruri kongererwa ubumenyi mu ikoranabuhanga rihanga udushya
Next articleIgihano cy’urupfu cyatanzwe mu marembera y’ubutegetsi bwa Trump

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here