Home Uburezi Urubyiruko 40 ruri kongererwa ubumenyi mu ikoranabuhanga rihanga udushya

Urubyiruko 40 ruri kongererwa ubumenyi mu ikoranabuhanga rihanga udushya

0

Mu cyumweru nyafrika cyahariwe ikoranabuhanga(Africa Code Week 2021) gitegurwa ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku uburezi, ubumenyi, umuco n’itumanaho UNESCO,  urubyiruko ruavuga ko rugiye kuzana impinduka mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’integonews ruvuga ko kugeza ubu kwiga ibijyane n’ikoranabuhanga igihugu cyabyoroheje, gusa imbogamizi basigaranye ni iy’ubushobozi bwo kwagura imishinga bafite ijyanye n’ikoranabuhanga.

Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye amahugurwa ku ikoranabuhanga muri Africa Code Week 2020-2021

Uru rubyiruko rwanagarutse ku mbogamizi yo kuba hari abakobwa bamwe bakitinya bakumva ko kwiga iby’ikoranabuhanga bishobora abahungu gusa ngo kuko bikomera cyane. Uyu ni Ingabire Ygette wiga ikoranabuhanga muri Akillah University afite umushinga wo gushyira mu mashuri abanza, ibikoresho bya Robots bizajya bifasha abana kwiga iby’ikoranabuhanga bakiri bato.

Uyu ni Ingabire Ygette wiga ikoranabuhanga muri Akillah University 

Uyu mukobwa yanatubwiye ko ku mukobwa kwiga ikoranabuhanga nubwo bitoroshye ariko bishoboka. Ati “Nage mbere yuko mfata Coding nk’ubuzima byarangoye,  ukibibona bwambere uba ubona bigoye ariko iyo ubyinjiranyemo ubushake no kwihangana birashoboka. Bisaba kwiyemeza, ariko icyo umukobwa yakora n’umuhungu yagikora.”

Assoumpta uwanyirijuru yize ikoranabuhanga, ashobora kubaka ibitangazamakuru byo kuri murandasi(Internet) avuga ko yakuze bavuga ko umukobwa atashobora kwiga ikoranabuhanga ririmo guhanga udushya, bituma yiyemeza kujya kubyiga.

Uwanyirijuru ati “Ntabwo numvaga ukuntu abantu bashobora gutinya ikintu batakigerageje. Nashatse kugerageza ngira ngo ndebe koko niba abakobwa batabishobira, byarangiye mbishoboye.“

Nubwo iki cyumweru ari ngarukamwaka, mu myaka yabanje hibandwaga ku gushishikariza urubyiruko rw’igitsinagore kwitabira no gutinyuka kwiga ibijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, aribyo mu ndimi z’amahanga bita Coding. Gusa umwihariko w’iki gihe, ni uko harimo guhugurwa urubyiruko ruvanze.

Dushimimana Albert umwe mu basore bitabiriye amahugurwa mu ikoranabuhanga, avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko we afite intego yo kuhungukira ubumenyi buzamufasha kuba yakora ubwe urubuga ruteye nka whats app abantu bajya baganiriraho.

Kukijyanye n’uburyo abakobwa batnya kwiga Coding Dushimimana ahamya ko ubwoba bwabo nta shingiro bufite kuko yamaze kubona ko umuhungu n’umukobwa bashobra kumenya ibintu ku rwego rumwe.

Mutesa Albert, umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO

Mutesa Albert umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa y’iminsi itanu yashishikarije uru rubyiruko gukurikira neza aya mahugurwa.

Mutesa ati “Uyu ni umwanya mwiza ku rubyiruko nk’imbaraga z’ejo, kugira ubumenyi buzabafasha mu kwihutisha iterambere. Nizeye ko nyuma y’aya mahugurwa muzatahana ubumenyi burenze kubwo mwaje mufite. Nka UNESCO twiteguye kurushaho gutera inkunga ibigo byiyemeje kwita ku ikoranabuhanga mu burezi.”

Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yanavuze ko aya mahugurwa nasozwa hazabaho igikorwa cyo guhemba abarushije abandi guhanga udusha mu gihe bazaba bamaze muri aya mahugurwa y’iminsi itanu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePSF: Beer companies are banned from attending 2020 expo
Next articleIteka rya Minisitiri ryazamuye imibare y’abakuriramo inda kwa muganga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here