Mukamana uri mu kigero cy’imaka iri hejuru ya 50 y’amavuko yamenyeko
afite virusi itera Sida mu mpeshyi y’umwaka wa 2001 igihe avuga ko byari bigoye
mu Rwanda kubona imiti igabanya ubukana arikoubu akaba ashimira leta ibintu
bibiri bitumye akiriho kandi anafite imbaraga zo gukorera no guteza imbere
urugo rwe.
Mukamana utuye mu mujyi wa Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko umugabo
we ariwe wamwanduje virusi itera Sida ahita anitaba Imana amusiga ari
umupfakazi anamusigana abana bari bakiri bato.
“Icyo gihe abana banjye nibo banteraga agahinda, narababaraga nkumva
igikurikiraho ari ukubasiga ari imfubyi nk’icuza n’ impamvu atari njye wapfuye
mbere ngo mbasigire Se.”
Nyuma y’imyaka ine Mukamana asa n’uwihebye no kwiyakira byaramunaniye
yabonye igisubizo cy’imiti igabanya ubukana n’ubwo icyo gihe byari bigoye
cyane.
“ Inaha muri Karongi nta miti igabanya ubukana yahabaga, twari tuzi ko iyo
miti iba i Kabgwayi honyine, bangiriye inama yo kujyayo njyayo barayimpa biba n’intandaro
y’uko inaha muri Karongi batangira kuyitanga bivuye ku muhate wanjye.”
Imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida yatangiye gutangwa ku bitaro
bya Kibuye mu mwaka w’i 2005, Mukamana yari mu bantu batangiranye n’iyi gahunda
akaba ari naho ahera ashimira leta y’u Rwanda.
“ Icyo gihe byari bigoye imiti yari ikomeye n’abaganga batazi kwita ku
barwayi, icyo gihe baduhaga amahugurwa bakatwigisha ko imiti n’itumerera nabi
dusaba bakaduhindurira ariko abaganga babagaho icyo gihe nta muntu
bahinduriraga wababwiraga ikibazo imiti yaguteye bakakubwira ko utari muganga.”
Akomeza yongeraho ati: “ Leta yakoze ibintu bikomeye bibiri birimo koroshya
iboneka ry’imiti kandi ikaba imiti itagira icyo ihindura ku murwayi (itagira
effet secondaire), ikindi gikomeye nshima cyane ni uguhugura abaganga, iki
nicyo gitumye tugeza iki gihe abaganga bambere ntibitaga ku bafite virusi itera
sida, ariko leta yatuzaniye abaganga bahuguwe bigaragarako bamaze igihe
kirekire biga kwita ku barwayi.”
Mukamana yishimira ko ibintu bibiri birimo imiti igabanya ubukana bwa virusi
itera sida itandukanye, abaganga bazi kwita ku barwayi
aribo batumye amarana virusi itera sida imyaka
22 afite imbaraga zikorera urugo rwe ari wenyine.
“ Kuva icyo gihe sindajya mu bitaro ndakora, nareze abana banjye babiri
umugabo yansigiye, ubu umwe yampaye abuzukuru undi nawe ari kurangiza kaminuza
muri KIST, njye ubu ndakomeye uko nava mu buzima niko n’undi udafite virusi
itera sida yabuvamo.”
Mukanyarwaya Mediatrice ni umukozi w’ibitaro bya Kibuye ushinzwe kureberera
ibigo nderabuzima birebererwa n’ibi bitaro bya Kibuye, yemeranya n’ibivugwa na
Mukamana.
“Icyo gihe abakozi bari bake n’amahugurwa ari make nicyo cyabiteraga
abarwayi bakavuga ko abaganga batabitaho ariko uko iminsi yagiye igenda abakozi
bagiye bongerwa n’amahugurwa ariyongera bigira ingaruka nziza kubaza kwivuza.”
Mukanyarwaya akomeza avuga no ku miti igabanya ubukana yari iriho icyo gihe,
“Imiti nayo yari itaraba myinshi mu gihugu, gutanga imiti hari
ibyagenderwagaho nko ku muntu urembye cyane n’ibindi, uko iminsi yagiye ishira
niko imiti yagiye igera ku bantu benshi binafasha benshi kugira icyizere
cy’ubuzima bitandukanye na mbere.”
Ibitaro by Kibuye kuri ubu byita ku bafite virusi itera Sida 890 akaba ari
nabo biha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida n’ubujyanama mu kurinda
ubwandu bushya.
Ubukangurambaga mu kurinda ubwandu
bushya no kwegereza abturage serivisi
Usibye Mukamana uvuga ko amaranye Virusi itera Sida igihe
kirekire kubera kuboneka kw’imiti na serivisi zorohejwe ku mavuriro hari
n’abandi bahsimangira ko ibi byiyongeraho n’ubukangurambaga bukorwa mu nzego
zitandukanye mu kurinda ubwandu bushya.
RBC hamwe n’Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda
(RRP+), batangije ubukangurambaga bwiswe “Uwagabanyije Virusi=Utanduza Virusi
(U=U)”, bugamije kubwira abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kubikora neza
kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi, ndetse banakumire akato bahabwa.
Noella Bigirimana, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe
ubuzima (RBC) avuga ko n’ubwo ubwandu bushya bwa SIDA butiyongera mu Rwanda,
kuko hashize imyaka 15 buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka
15, ndetse no kuri 2% ku bana bayivukana, byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu
bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.
Aha niho Dr Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga
nshingwabikorwa w’ikigo Human Resources for Health gishamikiye kuri Minisiteri
y’ubuzima, ahera avuga ko nta gihe ubukangurambaga kuri SIDA butakozwe ariko ko
hagiye gushyirwa imbaraga mu rubyiruko.
Ati “Tugiye kwegera urubyiruko turusobanurire SIDA neza
tunarukangurire kumenya uko ruhagaze, turwereke ko amavuriro yo mu Rwanda
atanga imiti igabanya ubukana, tunarugaragarize ko ufashe imiti neza ashobora
kutayanduza.”
Mu bikorwa inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko zakoze mu
gufasha kurinda ubwandu bushya no gufasha abafite virusi itera sida gukomeza
kubaho bishimye ni ukubegereza ibikoresho bibafasha mu kwirinda birimo udukingirizo,
kubona amakuru mu buryo bworoshye bikozwe n’abajyanama b’ubuzima n’abandi
babihuguriwe, kubona imiti igabanya ubukana ku bafite Virusi itera Sida mu
buryo bworoshye kandi umuntu agatangira kuyihabwa akimara kumenya ko afite iyi Virusi. Ikindi ni ukongera umubare w’ibigo
by’urubyiruko aho rukura amakuru n’ibikoresho bibafasha kwirinda rwisanzuye.
Mu Rwanda imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana
na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% byumvikane ko 6% banduye SIDA
badafata imiti kandi barahari dukorana nabo, tubana nabo.
Izina Mukamana twakoreshe si izina rye twarihinduye ku bw’ubusabe bwe.
Sangiza abandi iyi nkuru................
share this story
Partager