Minisitiri w’uburezi muri Kenya avuga ko abanyeshuri b’abatinganyi babangamira uburenganzira bw’abandi banyeshuri bityo ko batagomba kujya bemererwa kwiga baba mu bigo by’amashuri ko bakwiye kujya biga bataha iwabo..
Prof George Magoha yatanze inama avuga ko abo banyeshuri b’abatinganyi aho kujya “bava muburiri bumwe bajya mubindi ku ishuri ” bagomba kwakirwa biga bataha gusa.
Uyu mu minisiri yavuze ko n’ubwo ntacyo apfa n’abanyeshuri b’abatinganyi, ariko ko kwiga ku mashuri biga bataha aribyo i bizatuma bakurikiranwa neza n’ababyeyi babo.
Ibi bije nyuma y’uko umunyeshuri wigitsina gabo bivugwa ko yarongowe ku gahato n’umutinganyi bikabare ku ishuri ryisumbuye bigagaho rinabacumbikira.
Ibi bitekerezo bya minisitiri w’uburezi yabitanze abicishije ku rubuga rwa interineti.
Bamwe mu Banyakenya bavuga ko ibyo minisitiri yavuze bihembera amacakubiri mu banyagihugu mu gihe abandi bavuga ko bamwe mu banyeshuri b’abatinganyi babangamira uburenganzira bw’abandi bataribo.
Ku wa mbere, Minisitiri yavuze ko ibyo yavuze mbere bitasobanuwe neza bavuga ko yategetse ko abanyeshuri b’abatinganyi bagomba kwirukanwa mu mashuri abanza.
Mu Kuboza, Bwana Magoha yavuze ko “abana b’abatinganyi bagomba kujya biga mu mashuri ari hafi y’iwabo”.