Home Amakuru Kigali: Basanze yapfuye, amanitse amaguru

Kigali: Basanze yapfuye, amanitse amaguru

0

Umugore uzwi ku mazina ya Uwimana Jacky bivuga ko akomoka mu mudugudu was Zindiro, yishwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2021. Aho basanze umurambo ni mu mudugudu wa Masizi, mu kagari ka Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo.

Uwo mugore basanze yapfuye umwenda we w’imbere wari ku ruhande aziritse mu ijosi yambaye ubusa kandi amaguru ari hejuru bikekwa ko yishwe bamaze kumusambanya.

Iperereza ryatangiye kuri iki gicamunsi Hari inzego z’ibanze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge byabereyemo, polisi y’igihugu n’urwego rw’ubugenzacyaha.

Kugeza aya masaha twandika inkuru iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyahitanye uwo mugore basanze nta n’umwenda asigaranye, kuko aho yapfiriye bikekwa ko yaba yishwe amaze gufatwa ku ngufu bitewe Ni uko yagundaguranye n’abo bagizi ba nabi mbere yo kumwica urupfu rubi.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Uwo Murenge wa Bumbogo Rugabirwa Deo yabwiye itangazamakuru ko inzego zitandukanye zikiri mu iperereza ngo hamenyekane icyahitanye uwo mubyeyi. Abaturage bo bahamya ko nta wumvise akoma akururu bakeka ko bazanye unurambo bakawusiga aho.

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru.

Basanda oswald

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMHC: Byaciye amarenga none byabaye
Next articleIgihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa cyatangajwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here