Kim Jong-un ari muri koma nk’uko bitangazwa n’umudipolomate wa Koreya y’Epfo. Bikaba byemezwa n’uko Perezida wa Koreya ya Ruguru yongereye inshingano mushiki we Kim Yo-jong.
Amakuru ataremezwa neza akomeje gucicikana ku bijyanye n’ubuzima butameze neza bw’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-Un.
Uwahoze afasha nyakwigendera perezida wa Koreya y’Epfo Kim Dae-Jung, Chang Song-min yatangaje ko Kim Jong ari muri koma, akaba ari yo mpamvu mushiki we Kim Yo-jong yahawe ububasha.
Chang ati: “Ndemeza ko ari muri koma, ariko ubuzima bwe ntiburarangira. Imiterere y’izungura ryuzuye ntirashyirwaho, bityo niyo mpamvu Kim Yo-jong ashyirwa ahagaragara kuko icyuho kidashobora kugumaho igihe kirekire. ”
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru nka hindustantimes, BBC n’ibindi, Chang yongeye gushimangira ibyo yavuze mbere, aho yavuze ko Kim Jon Un aryamye aho arwariye kandi adashobora gutegeka. Chang yavuze ko yabonye amakuru aturuka mu Bushinwa. Yakomeje avuga ko amafoto ya Kim yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru byo muri Koreya ya Ruguru mu mezi ashize ari impimbano.
Mbere, ibiro by’ubutasi bya Koreya y’Epfo byari byatangaje ko Kim Yo-jong, mushiki w’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un, amubera umuyobozi wa kabiri mu by’ukuri. Gusa umudepite wa Koreya y’Epfo aherutse kuvuga ko atari ngombwa ko mushiki wa Kim Jong Un agirwa umusimbura.