N’ubwo minisitiri y’abakozi ba Leta n’umurimo yatangaje ko kuwa 20 Nyakanga ari umunsi w’ikiruhuko kubera umusni mukuru y’Abayisilamu uzwi nka Eid al adha (umunsi w’igitambo), abanyeshuri barangiza amashuri y’icyiciro rusange n’abasoza amashuri yisumbuye n’imyuga bo iki kiruhuko nti kibareba kuko aribwo bazatangira ibizamini bya leta.
Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’uburezi mu gitondo cyo uri iki cyumweru ubw yari abibabajijwe avuga ko guha ikiruhuko aba banyeshuri byakwangiza byinshi.
N’ubwo minsitiri Dr. Uwamaliya yatanze ibi bisobanuro nti yagaragaje niba hari icyo bizabangamira abanyehsuri b’abayisilamu bagomba kwizihiza uyu munsi.
Ubusanzwe umunsi w’ikiruhuko wemewe mu Rwanda ureba abakozi n’abayehsuri mu mashuri yose yaba aya Leta y’aya bigenga.