By Mwangaza Odile
Koreya ya ruguru yatangaje ko itazitabira imikino Olempike izabera mu Buyapani, ivuga ko iki ari icyemezo cyo kurinda abakinnyi bayo Covid-19.
Iki cyemezo gishyize iherezo ku cyizere Koreya y’Epfo yari ifite cyo gukoresha iyi mikino nk’uburyo bwo kuganira na benewabo bo mu majyaruguru kuko ibiganiro by’impande zombi byahagaze mu bundi buryo.
Mu 2018, impande zombi zinjiye mu biganiro zibicishije mu mikino ya Winter Olympics. Ibi byatumye haza kuba inama z’amateka zahuje ibihugu byombi.
Pyongyang ivuga ko nta coronavirus iri muri iki gihugu nubwo inzobere zivuga ko ibi bisa n’ibidashoboka.
Koreya ya ruguru ibaye igihugu cya mbere gitangaje ko kitazirabira imikino olempike kubera iki cyorezo.
Iki cyemezo cyafashwe na komite ya olempike y’iki gihugu tariki 25 z’ukwezi gushize kwa gatatu, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cya leta muri iki gihugu.
Koreya ya ruguru yafashe ingamba zikarishye zo kwirinda iki cyorezo kuva cyatangira mu mwaka ushize
Yafunze imipaka yayo mu mpera z’ukwezi kwa mbere, nyuma ishyira mu kato abanyamahanga babarirwa mu magana bari mu murwa mukuru wayo.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, za gari ya moshi n’imodoka nini zabujijwe kwinjira cyangwa gusohoka muri Koreya ya ruguru, n’indege nyinshi zagwagayo zirahagarikwa.
Icyizere cyari gihari kuri Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo ko imikino olempike yaba inzira nziza yo kuzahura umubano utameze neza hagati y’ibi bihugu.
Ibi byarabaye mu 2018, ubwo Koreya ya ruguru yohereje abakinnyi 22 muri Winter Olympics muri Koreya yEpfo baherekejwe n’abategetsi muri leta n’abanyamakuru, n’abafana bagera kuri 230.
Mu bari baherekeje iyo kipe harimo Kim Yo-jong mushiki w’umukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un – igikorwa cyatumye hatangira ibiganiro by’ibi bihugu hamwe na Amerika.
Ibiganiro byakurikiyeho byagejeje ku nama zikomeye zahuje uwari Perezida wa Amerika Donald Trump na Kim Jong-un.
Izi nama zatanze icyizere cyari gihari ko umubano wahinduka, ariko ntakintu zatanze ahubwo ibintu byarushijeho kuba bibi kuva ubwo.
Koreya ya ruguru n’iy’epfo ubu bibanye nk’ibihugu biri mu ntambara kuko nta masezerano y’amahoro yigeze abaho kuva intambara ya Koreya yarangira mu 1953.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS