Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukwe n’umugeni wambaye ivara n’imiryango yabo bicajwe muri stade bafashwe ku munsi w’ubukwe bwabo barenze ku mabwiriza ya Covid-19 ntavugwaho rumwe.
Hari abavuga ko polisi yakoze akazi kayo ko kubahiriza amategeko n’ibihano ateganya ku batubahirije amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, naho ku rundi ruhande, bakavuga ko gufunga abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bikabije kuko ubukwe n’abageni ari ibintu byubahwa mu muco w’Abanyarwanda na Bibiliya.
Uko abantu babyakiriye
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko ibi byakorewe abageni bigayitse, abandi bemeza ko bitesha agaciro ubukwe n’abageni, ibintu bifite umwanya wabyo mu muco nyarwanda.
Urugero, kuri Facebook uwitwa Nkurunziza Diomede yanditse ati: “Ni abageni ariko b’Abanyarwanda bagomba kubahiriza amabwiriza n’amategeko. Kuba abageni ntibihindura amategeko, none se iyo umuntu yabaye umugeni ayoba ubwenge? Mwagiye mureka amaranga mutima ko Covid 19 nayo itayagira.”
Naho Mugabe Robert nawe wo kuri Facebook yagize ati: “Ugirango za reports zisohoka burigihe ziba zibeshya? ugirango aba bazongera kwishimira ubuyobozi? tuba dukwiye rimwe na rimwe koroherana ntago burigihe wahanisha inyundo urushishi, mwahagarika ibirori bagataha ariko mutabaraje hariya hantu mwarangiza mukabaca na wamurengera.”
Uretse abakoresha Facebook, n’abakoresha urukuta rwa Twitter ntibariye iminwa bakimara kubona ayo mafoto y’abageni barajwe muri stade ku munsi w’ubukwe bwabo.
Nkuranga Alphonse ni umwe mu banenze inzego z’umutekano aho yanditse ku rukuta rwa Twitter ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cg ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”
Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda, Karasira Clarisse akoresheje urubuga rwa Twitter yavuze ko ababajwe bikomeye n’icyo gikorwa. yongeyeho ko Perezida w’igihugu nk’umuyobozi w’icyerekezo yabigishije ubumuntu, kwiyubaha n’umutima w’impuhwe biganisha ku Rwanda rwiza. Avuga ko nka we asanga kiriya gikorwa cyo kuraza abageni muri stade umugeni yambaye ivara kiburamo ubumuntu. Ati “Aka ni agahinda k’iteka ku bageni n’abazabakomokaho.
” I am profoundly sadenned by this act. Our visionary Leader @PaulKagame taught us humanity dignity and compassion towards a better Rwanda. However, this act lacks humanity. This is an eternal pain to the couple and their offsprings @Rwandapolice“
Gusa ku rundi ruhande hari ababyumva nka Mwene Bahizi wagize ati “Ese bagihe bubahiriza amabwiriza aba yarasyizweho!! Corona virus ntimenya niba urumugeni cg watashye ubukwe.”
Polisi yasubije abaturage kubyo bibaza
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu. Yongeyeho ko Polisi itazarambirwa, aho ibikorwa nk’ibyo birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.
Yagize ati “Bavuze kutarenza abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko ntabyo kurenzaho.”
Nubwo ibyavuzwe cyane mu itangazamakuru ari ubukwe bw’uwagaragaye mu mafoto yambaye ivara, amakuru twabashije kumenya ni uko hari n’ubundi bukwe butatu bwakome mu nkokora na Polisi y’u Rwanda, kuko bwabaga mu buryo bunyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko ibirori by’ubukwe no kwiyakira bitewmewe.
kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 ni 22,684, muri bo abakize ni 20,594, abakirwaye ni 1779, abarembye ni 5, abamaze gukingirwa ni 348,926 naho abamaze guhitanwa n’icyorezo bakaba 311.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS
Mporebuke Noel