Home Politike Inkota yica neza kurusha inzara –impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda mu nkambi...

Inkota yica neza kurusha inzara –impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda mu nkambi ya Gihembe

0

Nyuma y’ukwezi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR itangiye gushyira mu bikorwa icyemezo yafashe cyo kugabanya 60% y’ibiribwa byagenerwaga impunzi ziba mu Rwanda, zimwe muri zo ziravuga ko iki cyemezo kigamije kuzicisha inzara ko byaruta bagasubira iwabo bahunze kuko aribyo bibarutira kwicwa n’inzara aho bahungiye.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa werurwe  impuanzi yagenerwaga 7600 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi yo kugura ibyo kurya ubu yaragabanautse kugera ku kigero cya 60% kuko ubu ihabwa 3040 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Iki cyemzo cyaturutse ku ihungabana ry’ubukungu bw’abaterankunga b’izi mpunzi bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu bo mu nkambi ya Gihembe bavuga ko ubu bageze aho kwandavura kubera igabanuka ry’iyi mfashanyo bakaba bifuza gusubira iwabo nyubwo icyo bahunze kitararangira.

“ Igabanuka ry’imfashanyo ryatugizeho ingaruka zikomeye kuko ubusanzwe nafataga amafaranga ibihumbi 24 kuko ntunze abantu umunani nayo ntarangize ukwezi, ariko ayo bari kuduha uyu munsi nabuze nuko nyahahisha ubu ni ugusabiriza mu bana mu babyeyi  ni agahinda gusa.”

Akomeza agira ati: “ aho kugirango turyane n’igihugu cyatwakiriye  turyane n’abaturanyi batwakiriye byaruta  tugasubira iwacu nubwo hakiri intambara kuko inkota yica neza kurusha inzara.”Usibye uyu mubyeyi umaze imyaka irenga 20 muri iyi nkambi na Jean Bosco Ukwibishatse ukuriye impunzi zo mu nkambi ya mahama nawe avuga ko kugabanya inkunga bahabwaga ari ikibazo gikomeye.

“N’ubusanzwe baduhaga make aho bayagabanyirijeho 60% noneho barabihuhuye, ubu ni inzara n’ubukene gusa mu nkambi.”

Usibye ibibazo by’igabanuka ry’ibiribwa mu mpunzi ziri mu Rwanda haranavugwa icyemezo cyo kwimura impunzi zikava mu nkambi ya Kigeme ya Nyamagabe n’iya Gihembe bakajya mu nkambi ya Mahama gusimbura zimwe mu mpunzi z’abarindi ziri gusubira iwabo ariko zimwe muri izi mpunzi  zivuga ko zitazemera kwimukira mu matongo y’impunzi z’Abarundi i Mahama kuko biruta bagasubira iwabo muri Congo.

Olivier Kayumba ushinzwe impunzi muri Mminisiteri ishinzwe impunzi MINEMA kuri ntacyo atangaza ku bivugwa n’izi mpunazi ariko ubwo byatangazwaga ko inkunga igenewe impunzi igiye kugabanuka yavuze ko bitazahungabanya byinshi ku mibereho y’impunzi.

“ NI ibiryo gusa bizagabanuka ibindi birahari buiityo ibizahungabana si byinshi.”

kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impuanzi 149,149 zirimo Abanyekongo 76,853 ari nabo benshi kuko bihariye 50.8% by’impunzi zose ziri mu Rwanda zigakurikirwa n’Abarundi babarurwa mu 71,973  ndetse n’ziznid mpunzi zaturutse ahandi 324.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKuraza umugeni muri stade yambaye ivara byaciye igikuba muri rubanda
Next articlePolisi irashinjwa kwambika umugore ubusa mu mujyi wa Kigali rwagati
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here