Home Uncategorized Polisi irashinjwa kwambika umugore ubusa mu mujyi wa Kigali rwagati

Polisi irashinjwa kwambika umugore ubusa mu mujyi wa Kigali rwagati

0
Umugore w'umuzunguzayi yambaye ubusa mu mujyi rwagati kumanywa y'ihangu

Kuri uyu wambere umuturage wo mu mujyi wa Kigali yashinje Polisi y’Igihugu gufata umuzunguzayi (umucuruzi wo mu muhanda) ikamwambura ubusa ku karunda ariko polisi irabihakana ivuga ko umugore ariwe wiyambuye ubusa.

Uwiyita Indigo kuri twitter niwe wavuze bwambere kuri iki kibazo  ubwo yashyiragaho ubutumwa bw’umutangabuhamya n’ifoto wavugaga ko byabaye areba bikabera mu mujyi wa Kigali rwa gati hafi y’uruganda rwa Sulfo.

Polisi mu kumusubiza yemeye ko yafashe uwo mugore ariko ihakana ko atariyo yamwambuye ubusa ahubwo ko umugore yiyambuye ubusa mu rwego rwo gutera ubwoba abapolisi bari bamufashe. Gusa polisi ntiyasobanuye uko byagenze niba yarakomeje gukurikirana uwo mugore ku cyaha cy’ubucuruzi butemwe yari afatiwe cyangwa niba uko kwiyambura ubusa kwe kwaratumye arekurwa.

Umugore w’umuzunguzayi yambaye ubusa mu mujyi rwagati kumanywa y’ihangu

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInkota yica neza kurusha inzara –impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda mu nkambi ya Gihembe
Next articleTanzania: Perezida Suluhu yahinduye umuvuno ashyiraho ingamba zo kwirinda Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here