Nyuma yo kuva muri gereza aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Kwizera Olivier umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru burundu.
Aganira na radio Flash fm muri iki gitondo Kwizera Olivier yagize ati:
“Nta kipe n’imwe mfitiye amasezerano bivuze ko ntayo nzakinira, ntabwo ari ikibazo cyo kubura ikipe nkinira ahubwo gahunda yanjye ni ukureka umupira w’amaguru” Kwizera akomeza agira ati: Ntabwo iki cyemezo ari ikigihe runaka kuko gahunda zanjye ni uguhagarika umupira nkajya mu bindi.”
Kwizer olivier uherutse guhamishwa n’inkiko icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi agahanishwa gufungwa umwaka umwe usubitse avuga ko icyemezo yafashe ntaho gihuriye n’iki gihano yahawe n’urukiko.
Kwizera Olivier w’imyaka 27 y’amavuko asanzwe ari umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yari n’umukinnyi wa Rayon sport nyuma yo guca mu makipe atandukanye nka Gasogi United, Bugesera fc, free state stars yo muri Afurika yepfo na APR fc ari nayo yakuriyemo.
Impano ye y’umupira w’amaguru nta wigeze ayishidikanyaho gusa benshi bagiye banenga imyitwarire ye hanze y’ikibuga no mu kibuga kuko hari aho yagiye atsindwa ibitego bimuturutseho haba mu ikipe y’igihugu n’andi makipe atadukanye yakiniye akihesha n’amakarita y’umutuku adasobanutse.