Home Ubukungu Leta yigomwe arenga miliyari 14 ku bikomoka kuri Peterori ariko n’ubundi birazamuka

Leta yigomwe arenga miliyari 14 ku bikomoka kuri Peterori ariko n’ubundi birazamuka

0

Kuri uyu wa kane taliki ya 9 Kamena 2022, hatangajwe ibiciro bishya bya Lisanzi na Mazutu mu Rwanda, ibi biciro byazamutse n’ubwo leta nayo ivuga ko byari kuzamuka cyane mu gihe itari kwigomwa amafaranga yayo.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr. Erneste Nsabimana atangaza ibiciro bishya bya lisansi na mazutu mu Rwanda bizamara amezi abiri ni ukuvuga uku kwezi kwa Kamena n’ukwezi kwa Nyakanga yavuze ko u Rwanda rwigomye kugirango iiciro bitazamuka ku buryo budasanzwe.

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byatangajwe na Guverinoma biteye bitya; litiro ya lisansi iragura amafaranga 1460 ivuye ku mafaranga1359 (hiyongereyeho 101frw), mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku mafaranga 1503 Frw ivuye ku mafaranga 1368 Frw (hiyongereyeho 135frw).

N’ubwo ibi biciro byazamutse bitya Leta ivuga ko yigomwe arenga miliyari 14 kugirango mazutu itagura 1719 mu gihe lisansi yo yari kugura amafaranga 1679mu gihe leta itari kwigomwa.

Dr. NNsabimana ati : ” Kuva muri Gicurasi leta yagiye yigomwa amafaranga menshi kugirango ibiciro bidakomeza kuzamuka cyane, n’ubu rero ibiciro byazamutse leta yigomwe amafaranga arenga 200 kuri litiro ya lisansi n’iya mazutu ni ukuvuga ko muri aya mezi abiri Leta yigomwe miliyari 14 na miliyoni 4 kugirango ibiciro bitazamuka cyane.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bokomeje kuzamuka ku isi hose kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’ubwikorezi n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Izamuka ry’ibikomoka kuri peterori rigira ingaruka ku izamuka ry’ibindi bicuruzwa byinshi birimo n’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi. N’ubwo leta yatangaje izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nk’uko itangaza ibiciro byabyo bishya buri mezi abiri ntiyigeze ivuga niba hari bube impinduka ku biciro by’ingendo.

Minisitiri w’ibikorwa remezo atangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbusabe bwa Wenceslas Twagirayezu ukekwajo ibyaha bya Jenoside bwahawe agaciro n’urukiko
Next articlePapa Francis ntakigiye muri RD Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here