Umuhungu wa nyakwigendera, Muammar Kadhafi, ntazitabira amatora ya perezida w’iki gihugu ategerejwe ku wa 24 Ukuboza.
Komisiyo y’amatora yanze kandidatire y’abasabye benshi barimo Saif al-Islam Kadhafi, ivuga ko yazanze ikurikije “impamvu zemewe n’amategeko”.
Bwana Kadhafi yari yateje impaka nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Igihugu Se yayoboye imyaka myinshi.
Arashakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ubwicanyi byakozwe igihe se yategekaga Libye.
Kandidatire y’uwari ukuriye inyeshyamba zirwanya leta ya Libye yemewe na UN, Khalfa Haftar, na byo byateje impagarara muri iki gihugu kuko akurikiranyweho ibyaha mu nkiko zo muri Amerika, ariko ntibiramenyekana niba naw ari mu bangiwe kandidatire.
Abashinjacyaha ba gisirikare ba Libiya bari basabye komisiyo y’amatora kuba ziretse kwiga kuri kandidatire z’aba bagabo bombi kuko hari ibyaha bagikekwaho.
Abantu 60 nibo bagaragaje inyota bashaka kwiyamamariza kuba perezida wa Libiya.
Uharanira uburenganzira bw’abagore muri Libiya, Leila Ben Khalifa, 46, ni we mugore rukumbi watanze kandidatire yifuza kuyobora iki Gihugu.