
Umuhanzi umaze igihe akunzwe cyane mu ndirimbo gakondo Lionel Sentore, afatanyije n’abandi bahanzi Nyarwanda yiteguye gusurutsa abakunzi b’iyi njyana mu gitaramo cy’amateka yise ” uwangabiye” kizaba taliki ya 27 Nyakanga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, umuhanzi Lionel Sentore yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo indirimbo “Uwangabiye” ari yo azwiho cyane, hari n’izindi nyinshi nziza zizashimisha abakunzi b’ijyana gakondo.
Yagize ati: “Iriya ndirimbo ni yo abantu benshi banziho, ariko hari n’izindi nyinshi ziri kuri album yanjye zigera kuri 11, buri wese yakunda. Icyo mbasaba ni ukubabwira kuzitabira igitaramo bose.”
Jules Sentore, uzafatanya na Lionel Sentore muri iki gitaramo, yasabye abakunzi b’injyana gakondo kuzitabira ari benshi.
Yagize ati: “Ntekereza ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kuba banini ku isoko mpuzamahanga. Amafaranga ahabwa abahanzi b’abanyamahanga akwiriye no gusaranganywa abahanzi b’iwacu.”
Yasoje yishimira uburyo Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko yakiriye neza iki gitaramo, akanakangurira abayobozi bose kuzagura amatike hakiri kare.
Itike ya make irimo kugura ibihumbi icumi mu gihe imeza y’abantu umunani (8)iri kugura hagati y’ibihumbi maganabiri na maganatanu.
Igitaramo “Uwangabiye” kizabera muri Camp Kigali, mu mujyi wa Kigali. Kizaba ari urubuga rwo guhura n’umuziki wiyubashye, ugaragaza ubuhanga n’ubunyamwuga.
Karungi Doreen




