Home Politike Perezida Kagame yasezereye abajenerali icyenda bagize imyanya ikomeye mu gisirikare

Perezida Kagame yasezereye abajenerali icyenda bagize imyanya ikomeye mu gisirikare

0

Abasirikare bo mu ngabozo z’u Rwanda bari ku ipeti rya jenerali boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Kagame ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda

Abafite ipeti rya Jenerali majoro bajyanwe mu zabukuru ni Andrew Kagame, Wilson Gumisiriza, ba burigadiye jenerali barimo Joseph Demali, Fred Muziraguharara, James Ruzibiza, Frank Mutembe, Pascal Muhizi, Nelson Rwigema, na Jean Paul Karangwa. Nk’uko bigaraga mu itangazo rya ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bw’igisikare cy’u Rwanda.

Aba Bajenerali bakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda mu myaka myinshi ishize nkaho Gusimisiriza yayoboye diviziyo ishinzwe imashini nini mu gisirikare kirwanira ku butaka anakora n’izindi nshingano mu bihe bitandukanye. Andrew Kagame we yayoboraga diviziyo ya mbere.

Jenerali Demali, we yabaye ushinzwe igisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Nairobi (Defence Attaché), anayobora ingabo zirwanira mu Kirere mu ngabo z’u Rwanda. undi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni Muziraguharara, we yayoboye urwego rw’ubutasi rwa gisivili (NISS).

Gen Ruzibiza nawe uri mu basezerewe yayoboye J9 ishinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivili mu ngabo z’u Rwanda, Gen Mutembe we yigeze kuyobra diviziyo ishinzwe ibikorwa mu gisirikare mu gihe Gen Muhizi ari umwe mu basirikare bakuru ba RDF boherejwe kujya kurwanya ibyihebe muri Mozambique.

Gen Rwigema, nawe uri ku rutonde rw’abasezerewe yigeze kuyobora abasirikare bavuye ku rugerero mu Ntara y’i Burengera zuba. undi wasezerewe ni Gen Karangwa wigeze kuyobora abasirikare bagiye kubungabunga amahoro muri Central Africa.

Perezida kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo yanasezereye abandi ba ofisiye bakuru 120, aba ofisiye bato 26 n’abandi basirikare 927.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLionel Sentore arakataje mu myiteguro y’igitaramo cye cya mbere.
Next articleIgisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko gifunze abasivili 20
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here