
Perezida Kagame yagize Dr Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’intebe asimbuye Dr Edouard Ngirente, bituma guverinoma iseswa nyuma y’igihe kitageze kumwaka igiyeho nyuma y’amatora rusange yabaye muri Nyakanga umwaka ushize.
Nta mpamvu izwi yatumye guverinoma yariho iseswa kuko Minisitiri w’itebe yasimbijwe nta bindi bisobanuro bitanzwe. Ngirente asimbuwe kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka hafi icyenda awuriho kuva muri 2017.
Ingingo ya 124 y’itegeko Nshinga niyo ivuga ko iyo minisitiri w’intebe avuyeho hahita hajyaho indi guverinoma. Iyi ngingo ivuga ko uburyo bwose yaba avuyeho hagomba kujyaho indi guverinoma. Gusa iyi ngingo igaragaza ko abagize guverinoma bakomeza imirimo yabo kugeza hashyizweho indi guverinoma isimbura iyari isanzweho.
Taliki 19 Kanama 2024, nibwo iyi guverinoma isheshwe yarahiye yiyemeza kubahiriza inshingano, ivuyeho itamaze umwaka n’ubwo nta mpinduka nyinshi zari zayikozwemo.
Dr Nsngiyumva Justin, wagizwe minisitiri w’intebe mushya yari asanzwe ari umuyobozi mukuru wungurije wa banki nkuru y’u Rwanda, inshingano adatinzemo kuko yazigiyemo muri Gashyantare uyu mwaka.











