Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ukwakira, yanzuye ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.
Mu ngamba nshya zashyizweho harimo kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi buzuye mu myanya yicarwamo na kimwe cya kabiri ku bagenda bahagaze.
Nyuma y’igihe cy’amezi asaga ane, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zo mu modoka rusange zizakomeza ariko imodoka zigatwara abagenzi buzuye.
Amabwiriza aragira ati “Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.’’
Ikindi kandi, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ‘abitabira inama, badasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo no kuteranze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Ku gihe abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo, isaha yagumishijwe kuri saa Yine z’ijoro ariko igihe ingendo zitangirira gishyirwa saa Kumi za mu gitondo, kivuye kuri saa Kumi n’Imwe.
Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima nkuko inama y’abaminisitiri yabitangaje.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 521 137, byasanzwemo abantu 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 996 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwitaba Imana ni 32. Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza y’inzego.