Home Amakuru MHC: Byaciye amarenga none byabaye

MHC: Byaciye amarenga none byabaye

0

Nyuma y’ibihuha byari bimaze igihe, Kuri uyu wa Gatanu tariki 19, Gashyantare, 2021 Inama nkuru y’Itangazamakuru(MHC) byamenyekanye ko itakiriho

Amakuru dukesha ikinyamakuru taarifa, avuga ko zimwe mu nshingano z’icyahoze ari inama nkuru y’itangazamakuru (Media High Council) zimuriwe muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izindi zikajya mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Abakozi b’inama nkuru y’Itangazamakuru bamaze guhabwa amabaruwa yo kubahagarika ku mirimo tariki 16, Gashyantare, uyu mwaka. Inama nkuru y’itangazamakuru yari yarashyizweho n’itegeko No 18/2002 ryo ku itariki 11,05, 2002.

Mu bihe bitandukanye abanyamakuru bakorera umwuga wabo mu Rwanda bakunze kunenga uru rwego ko ntakintu gifatika iki kigo gikora.

Kuri ubu abanyamakuru bongeyeho ko kuba ivuyeho ntacyo biri buhungabanye abanyamakuru kuko n’urundi rwego rwa Leta rwabikora.

Inshingano nyamukuru y’iyi nama nkuru y’Itangazamakuru(Media High Council) yari ishinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru, bijyanye no kubaha amahugurwa anyuranye ku bufatanye n’izindi nzego n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Inama nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council) mu bihe bitandukanye yayobowe n’abantu batandukanye barimo Patrice Mulama, Emmanuel Mugisha na Peacemaker Mbungiramihigo uyigejeje ku ndunduro.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbabyeyi na HDI ntibahuza ku itegeko ryemerera abangavu kubona imiti ibuza gusama badaherekejwe
Next articleKigali: Basanze yapfuye, amanitse amaguru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here