Uyu munsu ku wa Kane saa munani nibwo hateganyijwe umuhango w’ihererakanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate iherutse kweguzwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’iya Murenzi Abdallah, yahawe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho y’iminsi 30 gusa.
Tariki ya 23 Nzeri ku wa Gatatu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko Komite y’Inzibacyuho yaragijwe Umuryango Rayon Sports n’ibikorwa byawo igizwe na Murenzi Abdallah nka Perezida, Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire nk’abagize Komite.
Iri hererekanyabusha na komite icyuye igihe riraba mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kane saa munani (14:00) ku Cyicaro cya RGB i Remera.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko muri iri sesengura bakoze basanze Rayon Sports ifite ibibazo bishingiye ku mategeko n’imiterere.
Ibibazo by’ingutu Rayon Sports ifite
RGB yavuze ko kuri ubu bigaragara ko hari Rayon Sports ebyiri; aho Rayon Sports Club yemejwe n’iteka rya Mininisitiri mu 1968 itandukanye na Association Rayon Sports yashinzwe mu 2013.
Yavuze ko kandi uyu muryango ufite ikibazo cy’icyicaro cy’aho ubarizwa kuko kuri ubu hagaragara hane harimo i Nyanza, Kicukiro na Gasabo ahakoreraga Munyakazi Sadate.
RGB yavuze ko Rayon Sports ifite ikibazo kijyanye n’ikoreshwa nabi ry’umutungo, aho kuri ubu nta bihumbi 200 Frw ifite kuri konti zayo, ikaba yarigeze kugiraho ibihumbi 10 Frw muri Nyakanga 2019 mu gihe kuri ubu ifite umwenda wa miliyoni 800 Frw zivuye kuri miliyoni 600 Frw mu mwaka ushize.
Yagaragaje uburyo muri Rayon Sports hatangazwa raporo zitari ukuri cyane ku bijyanye n’amafaranga yinjira ku bibuga, ayasohotse cyangwa ayatanzwe n’afatanyabikorwa.
RGB yavuze ko kandi rwasanze mu bikombe bigera kuri 20 Rayon Sports yatwaye, kimwe gusa cyari cyibitse mu biro bya Munyakazi Sadate ari cyo kigaragara.
Komite y’inzibacyuho yahawe izihe nshingano?
Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho izakora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye kuri uyu wa 24 Nzeri, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.
Hari kandi gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo; gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango no gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.
Isano aba bayobozi b’inzibacyuho basanzwe bafitanye na Rayon Sports
Murenzi Abdallah wagizwe umuyobozi, asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) yigeze kandi no kuyobora Rayon Sports ubwo yabaga i Nyanza hagati ya 2012 na 2013, abifatanya no kuyobora Akarere ka Nyanza.
Naho Twagirayezu Thaddée yigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports, ariko yegura mu Ukwakira 2019, nyuma y’amezi atatu gusa hatowe Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate mu gihe Me Nyirihirwe Hilaire asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports.
RGB yari yatangaje ko abayobozi bazashyirwaho mu nzibacyuho ari abadafite aho babogamiye, batigeze bagaragara mu bibazo byari bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports.
Twababwira ko aba bayobozi uko ari batatu batoranyijwe mu mazina atanu yatanzwe na buri umwe muri 16 batavugaga rumwe muri Rayon Sports, babaye mu buyobozi bwayo.
Mporebuke Noel