Murenzi Abdallah umaze imyaka irenga ibiri ayobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy, yangiwe kongera kwiyamamaza kuko ikipe akomokamo idafite ubuzima gatozi, bamwe baribaza uburyo mu myaka ibiri ishize yatorewe kuyobora iri shyirahamwe nabwo aturutse mu ikipe idafite ubuzima gatozi kuri ubu akaba aribwo bimenyekanye.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mata nibwo habaye inama y’inteko rusange ya Ferwacy hafatwa ibyemezo bitandukanye birimo kwambura ububasha burimo gutora no gutorwa ikipe ya Karongi yari yaratanze ho umukandida Murenzi Abdallah ku mwanya wa Perezida mu matora aheruka kuko idafite ubuzima gatozi.
Ikinyamakuru impamba.com kivuga ko bamwe mu bari bitabiriye inama y’inteko rusange bagitangarije ko bafashe uyu mwanzuro kuko bashaka kwirukana komite nyobozi yose yari isanzwe iyobora Ferwacy kuko ibikorwa byayo bidindiza umukino w’amagare.
Nyuma y’iyi nteko rusange bamwe bahise batangira kwibaza niba bayoborwaga na Perezida w’ishyirahamwe uva mu ikipe idafite ibyangombwa byuzuye cyangwa niba yari ibifite ikabyamburwa.
Ikinyamakuru Intego cyashatse amakuru mu bantu batandukanye bafite amakuru ku matora aheruka yagejeje Murenzi Abdallah ku ntebe y’ubuyobozi bwa Ferwacy nabo bavuga ibintu bitandukanye.
Kayishema Thierry ushinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda avuga ko ubushize Murenzi Abdallah yatowe mu buryo bwemewe.
“Mbere ikipe ya Karongi yari ifite icyangmbwa cy’agateganyo yahawe n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere nta kibazo cyari kirimo.”
N’ubwo amakuru ava mu ishyirahamwe yemeza ko mu matora yashyize Murenzi Abdallah ku buyobozi bwa Ferwacy nta kibazo cyarimo, umwe mu bari bagize komisiyo y’amatora we avuga ko ibi by’ibyangombwa bitigeze byitabwaho.
“ Ntabwo twigeze tujya kugenzura ibyo by’ibyangombwa pe, navuga ko amatora yabaye mu buryo bw’ihuse hari utuntu ( details) tutigeze tujyamo.”
Ubusanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ikipe ishobora kuba umunyamuryango idafite uubuzima gatozi ariko ikabaho itemerewe gutora, gutorwa cyangwa kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu cyemezo gifatwa n’ubwo iba yemerewe kwitabira amarushanwa.
Si ubwambere havuzwe amakuru atandukanye mu buyobozi bw’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda kuko benshi bakemanga uburyo akorwamo bakavuga ko ari nayo ntandaro y’umusaruro muke muri amwe mu mashyirahamwe y’imikino.
Murenzi Abdallah yageze mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku wa 22 Ukuboza 2019, yatorewe kuyobora iri shyirahamwe asimbuye Bayingana Aimable wari weguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite ariko zari zikurikiye ibiabzo bitandukanye byavugwaga muri iri shyirahamwe.
Murenzi Abdallah utari umenyerewe mu magare yatorewe kuyayobora Ferwacy nyuma yo kuba umuyobozi w’Akarere ka Nyanza imyaka 10 anayobora ikipe y’umupira w’amaguru ya Rayon sport.