Home Ubuzima Muri 2021 Sida yicaga umuntu buri munota -Raporo

Muri 2021 Sida yicaga umuntu buri munota -Raporo

0

Amakuru mashya y’ishamiry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAids, yerekana ko umuntu umwe yapfaga buri munota azize indwara zibyuririzi za virusi itera  sida mu mwaka ushize wa  2021.

Iragereranya kandi ko “buri minota ibiri mu 2021, umukobwa w’umwangavu cyangwa umukobwa ukiri muto yanduraga virusi itera SIDA”.

Iyi raporo igaragaza ko Sida igiteye ikibazo gikomeye yasohotse mu nama ikomeye isanzwe yiga kuri Sida buri mwaka Global UNAids iri kubera i Montreal, muri Canada.

Ku isi hose, abagore n’abakobwa bihariye  49% by’ubwandu bushya bwa virusi itera Sida bwo mu 2021. Icyakora muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Abagore n’abakobwabihariye 63% by’ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bwabonetse muri 2021..

Nibura abantu miliyoni 1.5 banduye virusi itera sida umwaka ushize nkuko imibare ibigaragaza.

Raporo yerekana kandi ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugenda bwiyongera bitandukanye n’uko mu myaka ishize yari yagiye igabanuka.

 “Amakuru yagaragajwe muri iyi raporo nti yari yitezwe kandi ashobora no kugira abo ahungabanya, ariko iyi raporo ntabwo igamijegutumaabantu biheba. Ni umuhamagaro wo kugaragaza ibikorwa, ni tunanirwa tuzapfa ariko ntidukwiye kunanirwa byanze bikunze.”, ibi bikaba byavuzwe na Winnie Byanyima, umuyobozi mukuru wa UNAids.

Ku isi ubu habarurwa miliyoni 38.4 z’abantu bafite virusi itera SIDA. Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ifite umutwaro uremereye ku isi aho abarenga kimwe cya kabiri cy’abafite virusi (miliyoni 20,6) babarizwa muri aka karere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Macron arashinja abaperezida b’Afurika uburyarya
Next articleAbanyarwanda 8 bafunguwe na Arusha ubu bafungiwe muri Niger
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here