Ibiro bya Minisitiri w’intebe byavuze ko amajwi bivugwa ko ari aya Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, avuga ko yahitamo gupfa aho gutanga ubutegetsi ari amahimbano.
Muri ayo majwi Minisitiri w’intebe yumvikana agira ati : “Nshobora kukubwira ibi kandi nta gushidikanya cyangwa amayobera arimo – twatsinze amatora.
“Nta muntu n’umwe ushobora gushyiraho guverinoma mu myaka 10 iri imbere. Nahitamo gupfa aho kubaha ubutegetsi.” Aya magambo akurikirwa no gukomerwa amashyi.
Ibiro bya minisitiri w’intebe byasohoye itangazo nyuma yaho ay’amajwi akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bihakana ukuri kwayo.
“Amagambo avugwa ko yavuzwe na minisitiri w’intebe mu nama y’ishyaka rya Prosperity Party mu cyumweru gishize ni icyegeranyo cy’amajwi mpimbano yashyizwe hamwe hifashishijwe amagambo yavuzwe na minisitiri w’intebe mu bihe bitandukanye maze ashyirwa mu cyegeranyo kimwe bigamije kuyobya abantu.”
Ibi biro byasabye kandi Abanyetiyopiya “kuba maso kuri ubwo bwoko bwo kwamamaza amakuru y’ibihuha”.
Abayobozi ba guverinoma n’abashyigikiye minisitiri w’intebe na bo bavuga ko ayo majwi ari amahimbano, kandi bakaba bakomeza kuyatesha agaciro bareba amashusho ya nyayo y’ijambo ra minisitiri w’intebe
Kello Media yasohoye ayo majwi ivuga ko ihagaze ku cyemezo cyayo cyo gutangaza ayo majwi, yongeyeho ko hakurikijwe ubunyamwuga mu kuyasohora.
Usibye ibiro bya Minisitiri w’intebe nta rundi rwego cyangwa ibitangazamakuru biratangaza ukuri kw’aya majwi niba koko ari amahimbano cyangwa ari ukuri kwavuzwe na Minsitiri Abey Ahmed.
Amatora yo muri Etiyopiya yasubitswe inshuro nyinshi none biteganijwe ko azaba ku ya 21 Kamena.