Home Uncategorized Ndimbati ashobora kongera gufungwa

Ndimbati ashobora kongera gufungwa

0

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati uherutse kugirwa umwee n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana yari akurikiranyweho ashobora kongera gutabwa muri yombi cyangwa agahabwa ibindi bihano na polisi kubwo kwica amategeko.

Ndimbati yabaye umwere byemezwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa kane w’iki cyumweru, ubwo yasohokaga muri gereza ageze mu mujyi wa Kigali yasohoye umutwe awushyira mu idirishya ry’imidoka yarimo agendamo ashaka gusuhuza imbaga y’abantu yari imushagaye n’ubwo imodoka ye yagendaga. ibi nibyo polisi yahereyeho ivuga ko igiye kubikurikirana.

Intandaro y’ibi byose yabaye ubwo Nsanga Sylvie, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore yagaragazaga ko atishimiye irekurwa rya Ndimbati akanagaragaza Ndimbati nk’uwica amategeko y’umuhanda. Mu butumwa Nsanga Sylvie yanditse kuri twitter kuri uyu wa gatandatu atabaza polisi y’Igihugu yavuze ko “Uwaketsweho gusambanya abana ari kwishimira intsinzi yo gufungurwa anica amategeko y’umuhanda, uyu ni umuco wo kudahana kandi turi kugaragara nk’inzirakarengane.”

Polisi y’Igihugu yahise yihutira gushimira Nsanga Sylvie ku makuru ayihaye inavuga ko igiye kubikurikirana kuko ihora ishishikariza abantu bose kubahiriza amategeko y’umuhanda mu kwirinda impanuka kandi ko igihe amategeko n’amabwiriza y’umuhanda atubahirijwe hakurikizwa amategeko.

Ndimbati yabaye umwere ahita afungurwa ku wa 29 Nzeri amaze hafi amezi atandatu afungiwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere kuko yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe uyu mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Umuganga wavuraga Ebola nawe yamuhitanye
Next articleUbushinwa bwatakambiye UN kubera DR Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here