Uhagarariye igihugu cya Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yamaganye abantu bavuga ko bafite ubwoba bw’uko u Rwanda rushobora gukoresha ingabo zarwo ziri muri Mozambike kugira ngo rwigarurire umwe mu mitungo ya Mozambique.
Mu 2021, ingabo z’u Rwanda zigera ku 1.000 zoherejwe mu Gihugu cya Mozambique mu kurwanya inyeshyamba zagabaga ibitero simusiga mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mozambike.
Ingabo za Mozambique zashinjwaga imyitwarire mibi irimo kurya ruswa, kutagira imyitozo ihagije no kutagira ibikoresho bihagije kandi ntaho byari bihuriye n’umutwe w’inyeshyamba.
Kohereza ingabo z’u Rwanda byafatwaga nk’igisubizo mu guhashya izi nyeshyamba na benshi n’ubwo hari n’abandi batabyishimiye
Ariko Bwana Miquidade yakuyeho amakenga ayariyo yose ku basirikare b’u Rwanda avuga ko nta shingiro afite.
Yagereranije uruhare rw’abasirikare b’u Rwanda muri Mozambique n’urwo yagize mu kurwanya ivanguramoko muri Afurika y’Epfo no gufasha Zimbabwe kubona ubwigenge.
Ati: “Mozambique yakoze ibikorwa bya gisirikare ku butumire bw’ibindi bihugu. Ntabwo twari duhari dushakisha ikindi kintu uretse umutekano n’umutekano w’ibi bihugu “.
“Ntabwo rero mbona impamvu yo guhagarika umutima, u Rwanda ntiruzatwara umutungo n’umwe wa Mozambique.”