Home Amakuru Nta mutungo wa Mozambique abasirikare b’u Rwanda bazatwara

Nta mutungo wa Mozambique abasirikare b’u Rwanda bazatwara

0
Perezida Kagame na Nyusi, basuye ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique

Uhagarariye igihugu cya  Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yamaganye abantu bavuga ko bafite ubwoba bw’uko u Rwanda rushobora gukoresha ingabo zarwo ziri muri Mozambike kugira ngo rwigarurire umwe mu mitungo ya Mozambique.

Mu 2021, ingabo z’u Rwanda zigera ku 1.000 zoherejwe mu Gihugu cya Mozambique mu kurwanya inyeshyamba zagabaga ibitero simusiga mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mozambike.

Ingabo za Mozambique zashinjwaga imyitwarire mibi irimo kurya ruswa, kutagira imyitozo ihagije no kutagira ibikoresho bihagije kandi ntaho byari bihuriye n’umutwe w’inyeshyamba.

Kohereza ingabo z’u Rwanda byafatwaga nk’igisubizo mu guhashya izi nyeshyamba na benshi n’ubwo hari n’abandi batabyishimiye

Ariko Bwana Miquidade yakuyeho amakenga ayariyo yose ku basirikare b’u Rwanda avuga ko nta shingiro afite.

Yagereranije uruhare rw’abasirikare b’u Rwanda muri Mozambique n’urwo yagize mu kurwanya ivanguramoko muri Afurika y’Epfo no gufasha Zimbabwe kubona ubwigenge.

Ati: “Mozambique yakoze ibikorwa bya gisirikare ku butumire bw’ibindi bihugu. Ntabwo twari duhari dushakisha ikindi kintu uretse umutekano n’umutekano w’ibi bihugu “.

“Ntabwo rero mbona impamvu yo guhagarika umutima, u Rwanda ntiruzatwara umutungo n’umwe wa Mozambique.”

Perezida Kagame na Nyusi, basuye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Museveni yihanangirije abanya Uganda bakora magendu bayizana mu Rwanda
Next articleIgitero cya Putin muri Ukraine ni ukurata ubugabo – Boris Johnson
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here