Home Amakuru Igitero cya Putin muri Ukraine ni ukurata ubugabo – Boris Johnson

Igitero cya Putin muri Ukraine ni ukurata ubugabo – Boris Johnson

0

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atari kuba yarateye Ukraine iyo aza kuba ari umugore.
Johnson yavuze ko igitero cy’Uburusiya cy'”ubusazi, cyo kurata ubugabo” ari “urugero rwiza rw’ubugabo bubi”.
Yasabye ko “abagore barushaho kuba mu myanya y’ubutegetsi”.
Johnson yavuze aya magambo mbere y’inama y’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), aho abawugize biga ku buryo bwo kwitwaramo ku nkeke zo mu gihe kiri imbere.

Muri iyi nama ibera i Madrid mu murwa mukuru wa Espagne, Johnson yitezwe gusaba abanyamuryango bagenzi be kongera ingengo y’imari ya gisirikare.
Byitezwe ko amafaranga Ubwongereza bukoresha mu ngengo y’imari ya gisirikare muri OTAN agera kuri 2.3% by’umusaruro mbumbe (GDP/PIB) muri uyu mwaka kubera ishoramari mu bya gisirikare.
Byitezwe kandi ko ubufasha bwa gisirikare Ubwongereza buha Ukraine bugera kuri miliyari 1.3 y’amapawundi, nkuko leta y’Ubwongereza yabivuze.
Ibindi bihugu byinshi mu bigize OTAN ntibyageze ku ntego yo gutanga umusanzu wa 2% bya GDP, OTAN yari yashyizeho.
Ku wa kabiri, Minisitiri w’ingabo z’Ubwongereza Ben Wallace yashishikarije Johnson kongera kurushaho amafaranga leta ishora mu gisirikare, kubera inkeke itewe n’Uburusiya.

Avuga nyuma y’inama y’itsinda ry’ibihugu bikize rya G7 mu mujyi wa Bavaria mu Budage, Johnson yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru ZDF cyo mu Budage.
Avuga ku buringanire bw’abagore n’abagabo no ku kamaro k’uburezi, yavuze ko “ucyeneye abagore benshi kurushaho mu myanya y’ubutegetsi”.
Johnson yagize ati: “Iyo Putin aza kuba ari umugore, biragaragara ko atari we, ariko iyo aza kuba ari we, rwose sintekereza ko yari kuba yarishoye mu gitero cy’intambara y’ubusazi, yo kurata ubugabo hamwe n’urugomo mu buryo bumeze nkuko yabigenje”.
“Niba ushaka urugero rwiza rw’ubugabo bubi, ni byo arimo gukora muri Ukraine”.
Johnson yanavuze ko nubwo abategetsi bo muri G7 bashaka “cyane” ko intambara irangira muri Ukraine, ubu “nta masezerano” ahari.
Ariko yanavuze ko iyo nama yabaye “nziza cyane” kuko abategetsi “barushijeho kwegera” kugera ku masezerano.
Johnson yavuze ko uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) bugomba gufasha uburyo bw’amayeri ya gisirikare ya Ukraine, mu rwego rwo gutuma Perezida Volodymyr Zelensky aba “mu mwanya mwiza cyane ushoboka” mu biganiro n’Uburusiya “igihe ibiganiro bizaba bije [bibayeho]”.
Inama ya OTAN i Madrid ibaye nyuma y’amakuru yuko Turukiya yageze ku masezerano na Finland na Sweden (Suède), akuraho imbogamizi ya nyuma yo kuba ibi bihugu byashobora kwinjira muri OTAN.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta mutungo wa Mozambique abasirikare b’u Rwanda bazatwara
Next articleDos Santos wahoze ategeka Angola ari muri koma
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here