Mu rwego rwo kugaragaza ibyavuye muri isuzuma rigamije kureba uko abaturage bumva uburyo bwashyizweho n’umuryango w’abibumbye bwo kumenya uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu buhagaze mu bihugu (Universal Periodic Review).
Umuryango STRIVE Foundation wagaragaje uko abaturage ba Nyamasheke na Rusizi babyumva, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2020 mu biganiro byahuje imiryango itandukanye ya sosiyete sivile, igira uruhari mu gukora iyo raporo.
Nk’uko byatangajwe na Bwana Eugene Rusanganwa, umujyanama mu rukiko rw’ikirenga akaba n’umugishwanama (consultant) wafashije Strive foundation gukora iyi raporo, ngo abaturage bagaragaje ko bamaze kumva impamvu iyi raporo itangwa, ndetse n’uruhare rwabo nk’abagenerwa bikorwa nyuma yo gusobanurirwa byimbitse n’abakozi b’uwo muryango.
Abavuganye na Strive Foundation bavuga ko ibyinshi bikubiye mu myanzuro u Rwanda rwasabe kubahiriza rukabyemera, bamaze kubikozaho imitwe y’intoki.
Aba baturage bashima zimwe muri agahunda nk’ubutabera bwabegerejwe, binyujijwe muri gahunda zitangwa na Irembo Ltd, gahunda yo kurwanya ruswa byatumye babona serivisi nziza mu nzego za leta, kandi bakemeza ko n’ubwo hari ibisigisigi bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho neza ariko hari intambwe yatewe.
Aba baturage banenga ariko ko mu gihe bagize amahirwe bagasurwa n’abadepite bakabashyikiriza ibibazo, nta bisubizo babona (feedback) bityo bakaba batekereza ko ntacyo bikorwaho.
Mu bindi byifuzo bagaragaje harimo icy’ubucucike muri Transit Center ya Gashonga, ndetse n’ikibazo cya internet gituma abakeneye ubutabera,  n’ibindi bikenerwa hakoreshejwe internet batabibona ku buryo bwihuse.
Bwana Rudasingwa yavuze ko mu byifuzo bya Strive Foundation harimo ko Sosiyete civile yajya ifasha Leta kumenyekanisha UPR  nk’abafatanyabikorwa, cyane cyane mu baturage batabisobanukiwe, kugira ngo na raporo zitangwa, abaturage bajye bazimenya banakurikirane ishyirwa mu bikorwa by’iyo myanzuro.
Muramira Bernard umuyobozi wa Strive Foundation nubwo avuga ko bibabaje kuba abayobozi b’inzego zibanze muturere twa Rusizi na Nyamasheke badasobanukiwe n’iyo Raporo itanga ku buryo buhoraho ya UPR, nyamara abagize imiryango ya Sosiyete Civile bemeza ko na bimwe mu bigo by’inzego nkuru zinakorera i Kigali batayizi, bityo bikaba bikwiye gusobanurirwa abantu bose mu gihugu hose.
Muri iyi nama yanitabiriwe n’intumwa ya Minisitiri w’Ubutabera Bwana Ndengeyinka William, akaba ashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yemeje ko n’ubwo hakiri imyumvire ikiri hasi, ariko badahwema kwigisha abaturage, ariko ko muri rusange uburenganzira bwa muntu buri ku gipimo cyiza ku rwego rw’igihugu.
Bwana William kandi yakomeje ku kibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge, nawe yemeza ko hakirimo ikibazo ariyo mpamvu icy’ingenzi ari ukwigisha abaturage kandi ko ubumwe bugenda butera imbere.
John Mudakikwa umuyobozi wa  CERULAR (Center for Rule of Law Rwanda) avuga, UPR ari uburyo bwashyizweho kugira ngo habeho igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bihuriye mu muryango w’Abibumbye.
Ibi bikaba bikubiye mu masezerano RS/ 60/251 yashyizweho n’uyu muryango, aho bisuzumana hagati yabyo.
Aha Mudakikwa avuga ko muri UPR Â ibihugu byose bifatwa kimwe, ari nayo mpamvu iyi raporo ifite agaciro gakomeye, doreko ibihugu bisabwa gutanga raporo kubyo byiyemereye gukora gusa.
Yagize ati “Iri suzumwa ntabwo rikorwa na n’inzobere (expert), ari naho bitandukaniye n’izindi raporo ku burenganzira bwa muntu”.
Mu myanzuro 229 u Rwanda rwemeye kuzashyira mu bikorwa 50 gusa, akaba ari nayo ruzasuzumwaho muri Nzeri uyu mwaka.
Biteganyijwe ko ibihugu bizasuzuma u Rwanda ari Nepal, Eritrea na Peru.
Ntawe bakumira mu gutanga raporo yaba leta (national report), imiryango itari iya leta ndetse n’inzego z’uburenganzira bwa muntu.
Ndatimana Absalom