Home Amakuru PANAFRICANISME : AFRIKA MU ISI EBYIRI.

PANAFRICANISME : AFRIKA MU ISI EBYIRI.

0

Muri iyi minsi Afrika yose imaze kugeramo inkubiri yo gutekereza uko yakunga UBUMWE, ariko haracyarimo imbogamizi ikomeye igendeye ku mitekerereze y’abayituye ariko cyane cyane ABIZE, kuko ABATARARIKANDAGIYEMO bumva UBUMWE n’UBUFATANYE cyane kurusha bagenzi babo bize – ababaye mu giturage bazi uburyo abaturage b’iyo hasi babanye aho buri wese aba aziranye n’undi , mu miturire izira ibipangu, basangira urwagwa cyangwa ikigage agacuma cyangwa icupa bikava mu nguni imwe bijya mu yindi, ryashira umupimyi akongeramo akandi. Ibyo biterwa n’uko abagize amahirwe yo kurikandagiramo , batangira kwonka bakiri bato KUBA BA NYAMWIGENDAHO, bityo bagasaza ari ba NYIRAKIGUNU, muri bo nta gitekerezo bigiramo cyo kumva akamaro k’UBUFATANYE.

Ku rundi ruhande, nagize amahirwe yo kwigira mu buryo – SYSTEME 2 zitandukanye, nasomye ibitabo byateguwe binigishwa n’ayo ma systeme yombi – Ibitabo byanditswe n’ABAFARANSA – ABABIRIGI ndetse n’ibyanditswe n’ABONGEREZA – ABANYAMERIKA. Iyo usesenguye ayo matsinda yombi, uhita usobanukirwa urwobo ruri hagati y’imibereho n’imitekerereze y’abanyafurika bakoronijwe n’ABAFARANSA – ABABILIGI – ABONGEREZA.

Aho nize amashuri yisumbuye hose, naciye imbere y’abarimu, aho 2/3 bashimishwaga n’uko batanze ibibazo bikomeye mu kizamini, bityo hakaba hagomba gutsinda abantu bacye, iyo umunyeshuri akuriye muri uwo mujyo, bituma abana benshi bata vuba ubushake bwo kwiga kuko mwarimu amera nk’ugendana n’abahanga gusa, naho abitwa “ABASWA”- njye ntita ko kuko buri wese agira icyo ashoboye kandi arusha abandi, ishuri bakaribonamo gereza barimo, batinze kurangizamo imyaka yabo bagenewe y’igifungo! Ibyo bigaragarira kandi mu bitabo bimwe na bimwe byakoreshwaga, aho ugisoma ukagira ngo ni IGITABO CY’UBWIRU gikeneye ko wowe munyeshuri ubanza kugisobanurirwa kugira ngo ucyumve.

Ikindi gikomeye tutigishijwe mu gihe cyacu twiga ayisumbuye, ni UMUCO WO KUJYA IMPAKA – DEBATE, kuko twigishijwe kuba za GASUKUMUNTU, aho umuhanga ari uzi gusubiza mwarimu ibyo yamuhaye nk’usubiza ibitero bya Gatigisimu?! Iyo ukuze utyo ukajya ku isoko ry’umurimo, ntabwo usanga ariko ubuzima buhagaze, kuko bwo buvuguta nta muvuba, ikibazo uko kije uyu munsi, ntabwo ejo kizaza ariyo sura gifite, iyo ibyo utabitojwe ukiri muto ngo ubwonko bumenye gutekereza vuba, nta kabuza ubuzima burakunanira kandi ufite PhD – Impamyabushobozi y’Ikirenga mu byo wigiye ukaminuza , ukaba udashobora gukora ubushakashatsi ngo ukemure ikibazo cyabaye ingorabahizi.

Ngeze muri Kaminuza ninjiye mu isi nshya, aho ufata igitabo ukagisoma, ugatangira gutekereza uko wari kuba umeze iyo uza kuba warahuye nacyo ukinjira muri S1 – uwa mbere w’ayisumbuye. Ibyo ndabivugira ko ari ibitabo usoma ,ukabona ko uwacyanditse yifuzaga ko umenya ibirenze ibyo we azi, kandi ukanabona ko yashakaga kwinjira mu bujiji bw’uzagikoresha ngo amucanire itara ave mu mwijima arimo ! Ibyo byose, byahise binyereka ko abadukoreye kera gahunda y’ibyo twigaga, bashakaga ko twiga ariko ntitugire aho turenga bashaka, kugira ngo tuzahore turi ABAGARAGU babo.

Ese, izo ngeri ebyiri z’abanyafurika, zizicara hamwe zihuze nk’abaryi b’imbuto ?! Mbona bigoye kuko zituye mu ISI EBYIRI zitandukanye ?! Bamwe bonse kuba ba NYAMWIGENDAHO abandi bonka UBUFATANYE, ibyo biramanuka bikanototera igihugu gito ari cyo muryango UMUGABO – UMUGORE – ABANA. Harya uramutse ufashe umwanya, wowe munyeshuri wese ugeze mu mashuri yisumbuye na kaminuza, mu gihe uri mu biruhuko ukagira ubumenyi uvungurira kuri barumuna bawe na bakuru bawe mu gihe uri mu biruhuko, ibyo ntibyazamura urugo rwanyu, ya nka na ka gasambu kagurishijwe kugira ngo amafaranga y’ishuri aboneke, abo wavunguriye ku byo wavomye mu ishuri ntibakumva koko ko icyo cyemezo cyafashwe mu muryango, batabagishije inama , nabo batangiye gusoromaho amatunda?!

ABANYAFURIKA turacyafite umwanya wo kugira byinshi twahindura, kuko turacyafite igihe, ikibazo nyamukuru ni ukwibaza niba IBIBAZO DUFITE TUBYUMVA KIMWE? Bitabaye ibyo tuzahora muri muzunga y’UBUKENE , AMACAKUBIRI, INZARA, INZANGANO, INDWARA … kuko nizo mbuto zera ku biti twahingiwe n’ibyo navuze hejuru, aho uciye mu ishuri wese agenda yuhira buhoro buhoro akazajya kugera igihe cyo kwinjira mu mirimo ya Leta cyangwa kwikorera ku giti cye ari igiti cy’inganzamarumbo kitagishoboye kugororwa.

Ariko na none, ntidukwiye kwirengagiza ko ITERAMBERE u Rwanda ruri kwinjiramo riri kuva mu gushyira hamwe kw’abantu barerewe muri izo systeme 2, ibyo bikaba byatanga icyizere gihagije ko ABANYAFURIKA BOSE bicaye hamwe . rwa rwobo UBUKORONI bwatunazemo twarwivanamo dukoresheje ubwenge bwacu.

Inkuru ishingiye ku bitekerezo bya Nzajyibwami Arstide

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUyu mwaka ushobora kurangira miliyoni 250 z’abaturage zigiye mu bukene bukabije- Oxfam
Next articlePerezida Kagame ategerejwe i Kampala

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here