Umuryango w’umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, wigaruriye politiki y’iki gihugu kuva cyabona ubwigenge, watunze rwihishwa urusobe rw’amasosiyete yo mu mahanga mu myaka myinshi ishize, nk’uko bigaragara mu mpapuro nyinshi z’imari zabonwe mu cyiswe Pandora papers .
Ubucukumbuzi bwiswe Pandora bufite impapuro zirenga miliyoni 12 nibwo bunini bugaragaza inyerezwa ry’umutungo rikorwa n’abakomeye ku Isi bugiye ahagaragara mu mateka y’Isi.
Pandora igaragaza ko Perezida Kenyatta kimwe n’abandi bantu 6 bo mu muryango we bafite sosiyete 13 hanze y’umugabane w’Afurika.
Ntacyo umurango wa Perezida Kenyatta uratangaza kuri izi raporo nyuma y’igihe gito zigiye hanze.
Ishoramari rya Perezida Kenyatta hanze harimo isosiyete ifite imigabane n’inguzanyo zifite agaciro karenga miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika (miliyari 30 z’Amanyarwanda), iyi mitungo yavumbuwe mu mpapuro ibihumbi n’ibihumbi zivuye mu bubiko bw’ibigo 14 by’abanyamategeko ndetse n’abatanga serivisi muri Panama no mu birwa bya Virginie by’Ubwongereza ( BVI).
International Consortium of Investigative Journalists (ICIJ), Finance Uncovered, niyo yatangaje ubu buvumbuzi kuri iki cyumweru.
Ubu buvumbuzi bugaragaza ko mu mwaka w’I 2003, aribwo umubyeyi wa perezida Uhuru Kenyatta, Ngina, aribwo yiyandikishijeho iyi mitungo mu Gihugu cya Panama ariko anandikisha ko umuzungura we mu gihe azaba yitabye Imana ari Uhuru Kenyatta.
Umutungo wose w’umurryango wa Perezida Uhuru Kenyatta, ubarizwa muri ibi birwa no muri Panama ntuzwi ariko habarurwa amasosiyete y’ubwikorezi, ubwishingizi, ama hoteli, ibikorwa by’ubuhinzi, ibigo by’itangazamakuru n’ibigo bikodesha bikanacuruza ubutaka.
Mu mwaka w’ 2018 Perezida Kenyatta yavuze ko imitungo yose y’umuryango we izwi kandi ko akorera mu mucyio mu kurwanya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.
Perezida Kenyatta, uzarangiza manda ze yemerewe n’amategeko umwaka utaha agahita ava ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, iyi mitungo yamwandikishijweho nk’umuzungura mbere gato y’uko atsindwa amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka w’2002.
Abandi bategetsi bakomeye bavuzwe mu mpapuro za Pandora barimo Umwami wa Yorodani Abdullah II, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Ali Bongo Ondimba wa Perezida wa Gabon na Perezida wa Congo-Brazzaville Denis Sassou-Nguesso.