Uruzinduko umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika yagombaga kugirira muri Repubuika iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’epfo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nyaka rwasubitswe.
Amakuru yatangajwe na Vatican avuga ko Nyirubutangane Papa Francis afite ikibazo cy’uburwayi kitamwemerera kuzaza muri Afurika ku mataliki yari asanzwe y’urugendo rwe.
Bivugwa ko urugendo rwimuwe ariko ntiharatangazwa amataliki mashya rwimuriweho.
Benshi bari batangiye kugira impungenge y’urugendo rwa Papa Francis muri Congo, kubera ibntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo ihuza M23 n’igisirikare cya Leta. Mu burasirazuba bwa Congo mu mujyi wa Goma ni hamwe mu ho Pope Francis yagombaga gusura.
Gusa izi mpungenge bamwe bari batangiyie kuzigabanya bazira ko ntakizabuza Papa gusura Congo kuko ubu hariyo umwami w’Ububiligi uri gusura iki Kigihugu kandi uzahamara iminsi.