Nubwo yari ifite abakinnyi bayo bose barimo Lionel Messi wayikiniye bwa mbere umukino wose, Paris Saint-Germain ntiyahiriwe mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda A rya UEFA Champions League, aho yanganyije igitego 1-1 na Club Brugge yayakiriye mu Bubiligi kuri uyu wa Gatatu.
Paris Saint-Germain yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyinjijwe na Ander Herrera ku munota wa 15, ku mupira wahinduwe na Kylian Mbappé, usanga uyu Munya-Espagne mu rubuga rw’amahina, atsindisha ukuguru kw’imoso.
Kylian Mbappé yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 23, ariko ishoti yateye nyuma yo guherezwa na Lionel Messi, risubizwa inyuma n’umunyezamu Simon Mignolet.
Kapiteni wa Club Brugge, Hans Vanaken, yayishyuriye igitego ku munota wa 26, ku mupira wahinduwe na Eduard Sobol, atera ishoti rikomeye ryakoze ku kirenge cya Presnel Kimpembe, umunyezamu Keylor Navas ntiyabasha kugera ku mupira.
Lionel Messi yagerageje ishoti ryakubise umutambiko w’izamu mbere y’uko Club Brugge ibona ubuyo bubiri bwakuwemo na Keylor Navas nyuma yo kugeragezwa na Vanaken ndetse na Charles De Ketelaere.
Umutoza wa Paris Saint-Germain, Mauricio Pochettino, yasabwe gusimbuza hakiri kare ubwo Kylian Mbappé yagaragazaga ko yababaye, hajyamo Mauro Icardi ku munota wa 51.
PSG ni yo yabonye uburyo bwinshi bukomeye mu gice cya kabiri, ariko imipira ibiri Messi yagerageje; umwe wakuwemo na Simon Mignolet mu gihe undi wanyuze hejuru y’izamu nk’uko byagenze ku wa Ander Herrera mu minota ya nyuma.
Uko amakipe yatsindanye ku wa Gatatu:
Itsinda A:
- Club Brugge 1-1 PSG
- Manchester City 6-3 RB Leipzig
Itsinda B:
- Atlético Madrid 0-0 FC Porto
- Liverpool 3-2 AC Milan
Itsinda C:
- Besiktas 1-2 Borussia Dortmund
- Sporting CP 1-5 Ajax
Itsinda D:
- FC Sheriff 2-0 Shakhtar Donetsk
- Inter Milan 0-1 Real Madrid
Abafana ba Club Brugge bari benshi ku kibuga baje gushyigikira ikipe yabo yari ihanganye na PSGAnder Herrera yafunguye amazamu hakiri kare mu gice cya mbereAnder Herra na Lionel Messi bishimira igitegoAnder Herrera amaze gutsindira PSG ibitego bine mu mikino ine amaze gukina muri uyu mwaka w’imikinoHans Vanaken yishyuriye Club Brugge nyuma y’iminota 12 PSG ibonye igitegoHans Vanaken ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitegoKylian Mbappé yasimbuwe mu ntangiriro z’igice cya kabiri kubera imvuneLionel Messi atera umupira ubwo yari asatiriwe n’abakinnyi babiri ba Club BruggeLionel Messi yahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi umukinnyi wa Club BruggeLionel Messi yifashe mu mutwe nyuma yo kubona umupira we ujya hejuru y’izamuNeymar ahanganiye umupira na Noa Lang wa Club Brugge