Home Politike Perezida Kagame yasubije Bamporiki wiyemereye ko yariye ruswa

Perezida Kagame yasubije Bamporiki wiyemereye ko yariye ruswa

0

Perezida kagame yabwiye Bamporiki ko guhora mu makosa agasaba imbabazi bidakwiye kandi ko guhanwa rimwe narimwe bifasha. Ibi perezida Kagame yabivuze nyuma yo kuboana ubutumwa bwa Bamporiki Edourd wirukanwe muri guverinoma kubera gukekwaho ruswa akaba afungiwe iwe mu rugo wiyemereye ko yiyemerera ko yariye ruswa akaba asaba imbabazi perezida Kagame n’abanyarwanda bose.

Inkuru yo kudohoka kwa Bamporiki akakira indonke yamenyekanye kuri uyu wa kane iza kwemezwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ruri kubikoraho iperereza kandi ko afungiwe iwe mu rugo.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter asanzwe akunda gukoresha yiyemereye ko yariye ruswa abivuga muri aya magambo.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Baporriki< Perezida Kagame akoreshe Twitter ye yahise agira ati:

Bamporiki yatunguye benshi ubwo byavugwaga ko yariye ruswa kuko yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w’ishyaka rya FPR Inkotanyi, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Bamporiki, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka ‘Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda.

Azwi kandi ku magambo atavugwaho rumwe yavuze ku mubyeyi we (nyina) muri Gicurasi (5) 2017 i Kigali arimo kumurika igitabo cye “Mitingi jenosideri”.

Icyo gihe yanenze kuba bamwe mubo mu muryango we bagifite ivanguramoko, asubiramo ko nyina yamubwiye ati “Uko ubona zirushaho [inkotanyi] kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza”.

Mu 2010, Bamporiki yahawe igihembo n’ikigo Imbuto Foundation cy’umufasha wa perezida wa Repubulika gihabwa urubyiruko rw’indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi na cinema.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamufunguye agizwe umwere yanga kuva muri gereza
Next articleGitifu ukekwaho ruswa na minisitiri uyikekwaho nti bafatwa kimwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here