Perezida Kagame yatangarije ikinyamakuru Jenune Afrique ko yishimiye icyizere abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu gusubiza yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi Umukandida.”
Usibye Perezida Kagame, utangaje ko ari umukandida mu mwaka wa 2024, depite Frank Habineza nawe amaze igie yemeje ko azaba ari umukandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora y’umwaka utaha. Frank Habineza mu matora aheruka yari yagize amajwi 0,48%, kuri ubu avuga ko ishyaka rimaze kwiyubaka afite icyizere cyo gutsinda amatora.