Home Politike Perezida Touadéra yageze i Kigali

Perezida Touadéra yageze i Kigali

0

Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine.  Ari buganire na perezida Paul Kagame. Aho ari bwakirirwe muri Village Urugwiro harangije gutunganywa.

Nyuma y’ibiganiro by’aba Bakuru b’Ibihugu, harabaho gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z’umutekano n’ubucuruzi.

U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z’indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byimbi baherutse kugendererana.

Mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi ariko biciye mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique zo gufasha kiriya gihugu guhashya abatwanyi b’uwahoze akiyobora Bwana François Bozizé utarishimiye ibyavuye mu matora agashaka kuvurunga igihugu.

Nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta asuye mugenzi we wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Temon, nawe nyuma y’aho yasuye u Rwanda.

Byari nyuma gato y’uko  RwandAir itangije ingendo i Bangui.

Min Biruta niwe wagiye kumuha ikaze

Babanje kugira ibiganiro

Arakirwa mu cyubahiro cy’Abakuru b’Ibihugu

Nyuma Abakuru b’Ibihugu byombi bari bugeze ijambo ku Banyarwwanda

U Rwanda na Centrafrique bibanye neza mu bufatanye

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtiwemerewe gukuramo inda watewe na so wanyu
Next articleKigali: Tuyizere Claudine ukora akazi k’ubunyonzi ababazwa n’umugabo we umuhoza ku nkeke
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here